Yanditswe Nov, 10 2022 12:50 PM | 182,894 Views
Kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Ugushyingo 2022, Perezida Kagame yagize Musabyimana Jean Claude Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu asimbuye kuri uyu mwanya Gatabazi JMV wagiye kuri uyu mwanya mu mwaka wa 2021.
Ibi byatangajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n'ibiro bya Minisitiri w'Intebe saa 12:17 zo kuri uyu wa Kane.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Musabyimana Jean Claude yashimiye Umukuru w'Igihugu ku cyizere yamugiriye anatangaza ko azitanga atizigamye muri izi nshingano.
Yagize ati: "Ndagushimiye Nyakubahwa Paul Kagame kubw'amahirwe umpaye yo gukorera igihugu cyanjye nka Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu."
Hon. Jean Claude Musabyimana wagizwe Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu yari asanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, MINAGRI, aho yagiye kuri uyu mwanya mu mwaka wa 2018.
Dore izindi nshingano yakoze muri Guverinoma:
• 2017 -2018: Mbere y'uko aba Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI, yari umunyamabanga muri Minisiteri y'ubutaka n'amashyamba (MINILAF).
• 2016-2017: Yari Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru.
• 2015-2016: Yari Umuyobozi (Meya) w'Akarere ka Musanze mu Ntara y'Amajyaruguru.
• 2014-2015: yari Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Musanze mu Ntara y'Amajyaruguru.
Mbere y'aho yabaye umuyobozi ku myanya itandukanye muri Minisiteri y'ubuhinzi n'Ubworozi.
Jean Claude Musabyimana yabonye impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n'ikoreshwa ry'amazi mu buhinzi (Master’s degree in Agriculture Hydrology) ayikuye muri Kaminuza ya Gembloux mu Bubiligi yigisha ibijyanye na Siyansi ndetse n'ibinyabuzima (University of Agronomic Sciences and Biological Engineering in Gembloux, Belgium).
Yabonye kandi Impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu buhinzi (Agriculture Sciences) ayikuye mu cyahoze ari Kaminuza nkuru y'u Rwanda.
Musabyimana Jean Claude: Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu mushya.
Jean Paul Niyonshuti
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru