Yanditswe Jan, 06 2022 10:37 AM | 11,147 Views
Abaturage bazi n’abaturiye amazi azwi nk'amakera mu Karere ka Musanze basanga ari mu byiza nyaburanga, bagasaba ko yabungabungwa kugira ngo atazatakaza umwimerere wayo.
“Amakera” ni amazi aturuka munsi y’ubutaka akazamuka abira ariko adashyushye. Bajeni Mpumuro Emmanuel, umusaza w’imyaka 81 utuye mu mujyi wa Musanze azi umwihariko w’aya mazi kuva akiri muto cyane cyane ku nka zayashokaga.
Umusaza Bajeni kandi avuga ko kubera uburyo inka zakundaga gushoka aya mazi, iriba ryayo riri mu Kagari ka Mpenge mu Murenge wa Muhoza ryaje kwitwa “Karaso”, bitewe n’abashumba baharwaniraga batanguranwa gushora inka, bakagera n’aho bakomeretsanya. Ubu kuri iri riba, abato n’abakuru, abarituriye n’abagenzi barisimburanwaho umunota ku wundi baje kunywa “Amakera”, ngo kuko abaryohera.
Mu gihe cy’abakoloni ubwo Abadage bageraga mu Rwanda, iri riba ryaje kubakirwa ariko kuri ubu bigaragara ko rishaje.
Imirima iri mu nkengero y'iri riba irahingwa, no mu gihe cy’imvura amazi y’imigezi itemba ya Mpenge na Cyuve akahuzura, rigatakaza umwimerere w’amazi y'Amakera. Abaturage barasaba ko aya makera yabungabungwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier asaba abaturage kuba baretse gukoresha aya mazi, mu gihe hagishakwa uburyo yajya atunganywa isuku yayo ikaba yizewe.
Nubwo aya makera akunzwe kunyobwa n’abaturage, usangamo imyanda myinshi irimo itabora nk'amasashe ndetse na palastike, bihumanya ibidukikije.
Patience ISHIMWE
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru