AGEZWEHO

  • Nyabihu: Abarokotse Jenoside batewe impungenge n'ingengabitekerezo ya Jenoside ikihagaragara – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yihanganishije Abanya-Kenya ku rupfu rw’Umugaba Mukuru w'Ingabo – Soma inkuru...

Africa Wildlife Foundation yeguriye ubutaka u Rwanda kugira ngo ingagi zisanzura

Yanditswe Jan, 10 2018 15:48 PM | 3,706 Views



Ikigo cya Afrika kibungabunga inyamaswa zo mu gasozi (Africa Wildlife Foundation) cyeguriye Guverinoma y'u Rwanda  ubutaka bungana na hegitari 27, buzakoreshwa mu kwagura Pariki y’Igihugu y'Ibirunga. Umuyobozi  w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB Clare Akamanzi avugako ubu butaka buzatuma ingagi zibona aho zisanzurira.

Abaturiye pariki y’igihugu y’ibirunga bavugako mu myaka yo hambere, usibye ba rushimusi bari baribasiye pariki y’ibirunga bayihigamo; ngo iyi pariki yanagiye isatirwa n’ibikorwa bitandukanye birimo iby’ubuhinzi, ubworozi, ubwubatsi n’ibindi ibi bikagenda bigabanya ubuso bwa pariki.

Ubu u Rwanda rwahawe icyangombwa cy’ubutaka cya hegitari 27 ziyongera ku buso bwa pariki y’ibirunga bwari busanzwe. Ikigo nyafrika kibungabunga ibinyabuzima byo mu gasozi (Africa Wildlife Foundation) nicyo cyatanze ubu butaka ubusanzwe cyari cyaraguze bukaba buhereye hafi y’ibirunga. Umuyobozi w’iki kigo Sebunya Kaddu avuga batanze ubu butaka kubera intambwe ikomeye u Rwanda rumaze gutera mu kubungabunga ibidukikije.

Umuyobozi mukuru wa RDB Clare Akamanzi avuga ko kubera ko umubare w’ingagi ugenda wiyongera, bizaba ngombwa ko pariki y’ibirunga yiyongera kugirango zibone aho zisanzurira, bityo ubu butaka bwongewe kuri pariki bukazafasha muri iki gikorwa n’ubwo hari gukorwa inyigo izasiga hari ubundi butaka bwongeye kugarurwa kuri pariki.

Ministiri w’ubucuruzi n’inganda Vincent Munyeshyaka avuga ko kongera ubunini bwa pariki y’ibirunga bizanatuma abasura iyi pariki biyongera kandi inyungu ziva mu gusura amapariki zikazamuka ndetse ibikorwa biteza imbere abaturage biturutse ku mafaranga ava mu gusura amapariki nabyo bikiyongera.

Icyanya cya pariki y’ibirunga kuri ubu gifite ubuso bungana na kilometero kare 160, mu gihe mu myaka myinshi yashize iki cyanya cyari gifite ubuso bwa kilometero kare 340, kikaba cyaragabanyijwe n’ibikorwa bitandukanye byagiye byibasira pariki; kongera kuyisubiza ubutaka yahoranye bikaba bizakomeza mu minsi iri imbere.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira