Yanditswe Jun, 29 2021 14:07 PM | 97,733 Views
Ibyishimo ni byose ku miryango 144 yatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi, uyu ukaba ari umudugudu watujwemo abari baturiye za hoteri zubatse mu Kinigi ariko batari badafite ubushobozi bwo kuvugurura.
Uyu mudugudu kandi watujwemo imiryango y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, abatahutse mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’abandi b’amikoro make.
Ni umudugudu ugizwe n'inzu z'amagorofa, ukaba ushamikiyeho ibindi bikorwaremezo birimo Urwunge rw'Amashuri rwa Kampanga, ikigonderabuzima cya Kinigi, n'urugo Mbonezamikurire y'abana bato.
Hagati y'inyubako n'indi hateyemo ubusitani bugezweho n'imihanda myiza ya Kaburimbo, ibi byose bikaba biha isura nziza uyu mudugudu.
Imirimo yo kubaka uyu mudugudu yatangiye mu mpera z'umwaka ushize aho ibikorwa byose bifite agaciro ka miliyari zisaga 20 z'amafaranga y'u Rwanda.
Abatujwe muri uyu mudugudu bakuwe mu mirenge ya Kinigi, Nyange, Musanze, Cyuve, na Muhoza. Usibye imiryango 118 y'abimuwe mu nkengero za hoteri, harimo n'imiryango 26 igizwe n'abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi itagiraga icumbi, imiryango y'abatahutse mu bihe bitandukanye bavuye mu mashyamba ya Kongo, n'abandi baturage bari bafite ikibazo b'amikoro make bakuwe mu bice binyuranye by'iyo mirenge.
Abagenerwabikorwa bashimangira ko gutuzwa ahantu nk'aha ari ishema kuri bo, ariko kandi ibi bikaba bigaragaza ubuyobozi bwiza bushyira ku isonga umuturage muri iyi myaka 27 u Rwanda rwibohoye.
Bamwe muri aba baturage bari basanzwe baturanye na hoteri zo ku rwego rwo hejuru zakira ba mukerarugendo, bagaragaza ko nta mikoro bari bafite yo kuvugurura inyubako zabo bwite ngo zijyanishwe n'ibyo bikorwaremezo bagashimira byimazeyo ubuyobozi bubatuje neza.
Usibye gutuzwa neza, aba baturage bakorewe imishinga yo kubateza imbere irimo agakiriro kubakiwe urubyiruko n'abandi bafite imbaraga zo gukora, hamwe n'inkoko zisaga ibihumbi umunani zigiye korozwa aba baturage.
MBARUSHIMANA Pio
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru