AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Musanze: Imvura yangije bikomeye inzu zirenga 300 n’imyaka y’abaturage

Yanditswe Mar, 23 2023 18:50 PM | 31,928 Views



Abaturage bo mu mirenge 5 yo mu Karere ka Musanze bangirijwe n'imvura idasanzwe ivanzemo n’urubura barasaba kugobokwa.

Imvura nyishi ivanze n’urubura yaguye ku mugoroba wo kuri wa Gatatu, yangije imyaka mu mirima iri ku buso bwa hegitari zisaga 16 mu Mirenge ya Musanze, Kinigi, Cyuve, Nyange na Kimonyi.

Ibyo biza kandi byasenye n'inzu z'abaturage zisaga 300 n'ibikoni bigera kuri 80.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Musanze bwiriwe mu gikorwa cyo kubarura ibyangiritse kugira ngo abaturage bafashwe kubona ubufasha bw’ibanze.

Muri ibi bihe imvura ikomeje kugwa, abaturage barasabwa kuzirika neza ibisenge by'inzu, gufata amazi ava ku nzu, no guca imirwanyasuri mu mirima.

Robert BYIRINGIRO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage