Yanditswe Jun, 01 2021 19:33 PM | 24,176 Views
Umuyobozi mukuru wa Pan African movement ishami ry’u Rwanda, Musoni Protais, yatangaje ko kuba abantu bakomoka ku mugabane umwe bakirwana ari ikimenyetso cy’ubukoloni bukibarimo kandi ari isomo rigayitse ku rubyiruko.
Ibi yabitangaje nyuma y'aho imirimo
y’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe iri kubera muri
Afurika y’Epfo, ikomeje kurangwa n’imvururu no kutumvikana ku bice biyigize mu nteko
rusange yayo .
Kuri uyu wa Mbere habayeho imvururu zikomeye, abadepite basa n’abarwanye bapfa imigendekere y’amatora y’ugomba kuba perezida w’iyi nteko.
Umuyobozi mukuru wa pan african movement ishami ry’u Rwanda, Musoni Protais, yabwiye Radio Rwanda ko kuba abantu bakomoka ku mugabane umwe bakirwana muri ubu buryo, ari ikimenyetso cy’ubukoloni bukibarimo kandi ari isomo rigayitse ku rubyiruko rwa Afurika.
Abadepite baturutse mu gace ka Afurika y’Amajyepfo basaba ko habaho gusimburana kuri uyu mwanya bigendeye ku bice bigize Afurika, abadepite bo mu Burengerazuba bo bakavuga ko amatora agomba kuba nkuko bisanzwe, ugize amajwi menshi akaba ariwe uba perezida.
Kuva iyi nteko yajyaho mu mwaka wa 2004, ntabwo irayoborwa n’umudepite ukomoka muri Afurika y’Amajyepfo.
Hari n’abasesenguzi bagaragaza ko harimo ikibazo cyo guhangana hagati y’Igifaransa n’Icyongereza.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru