Yanditswe Mar, 09 2023 18:08 PM | 67,823 Views
Guverinoma y’ U Rwanda irasaba by’umwihariko urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga, kunyomoza imvugo zihembera urwango n’izisebya U Rwanda zishamikiye ku bibazo by’umutekano muke biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuko bisubiza inyuma intambwe y’ubumwe n’ubudaheranwa imaze guterwa mu myaka 29 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ihagaritswe.
Hari mu biganiro byahawe urubyiruko 600 ruturutse muri kaminuza zo hirya no hino mu gihugu, uruba hanze y’igihugu, n’abanyarwanda bahoze ari abarwanyi mu mashyamba ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo baherutse gutahuka, bari mu kigo cya Mutobo kinyuzwamo abahoze ari abasirikare mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe. Hasobanuwe uburyo bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanada binyuze mu mitwe nka FDLR bafatanya byeruye na Leta ya Congo mu kubiba imvugo z’urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ni ibintu Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damascene Bizimana yagaragaje nk’ imbogambizi ku rugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.
Aha niho Umuvugizi wungirije wa Guverinoma Alain Mukurarinda yahereye asaba abahawe ibi biganiro, kugira uruhare mu kugaragaza ukuri ku nkomoko y’bibazo by’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo binyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Mu batanze ibiganiro harimo n’Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano Gen. James Kabarebe ku ruhare rw’umutekano mu kugera ku itermbere rirambye. Abahawe ibiganiro bavuga ko babyungukiyemo amakuru y’ingenzi bari bakeneye.
Muri ibi biganiro kandi Rtd Col. Nshimiyimana Augustin, wahoze muri FDLR Nyatura, yatanze ubuhamya bw’ibikorerwa muri Congo by’umwihariko bigamije gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside no guhangabanya umutekano w’U Rwanda, agaragaza ko ntacyo byageraho, bityo asaba abakibirimo gutaha bagafatanya n’abandi kubaka igihugu.
Patience ISHIMWE & Joseph NDIKUMANA
Musanze: Abaturage 26 borojwe inka n'Itorero ADEPR - Amafoto
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Abasenateri batangiye gusura uturere bareba uko abaturage bakemurirwa ibibazo
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Abayobozi batandukanye barimo gusura uruganda rutunganya amazi rwa Nzove
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Imyaka isaga 4 irashize isoko mpuzamipaka rya Cyanika ridakorerwamo
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Ubuhamya bw’ababaye kwa Gisimba uherutse kwitaba Imana
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Abatuye muri Kigali basabye ko hakwihutishwa imirimo yo kwagura uruganda rw’amazi rwa Nzove
...
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Minisiteri y'Ibidukikije irabasaba kureka gukoresha ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa rimwe
Jun 04, 2023
Soma inkuru
Angola yashimye umuhate urimo gushyirwa mu biganiro byo kugarura amahoro muri RDC
Jun 03, 2023
Soma inkuru