Yanditswe Jan, 08 2023 15:25 PM | 7,767 Views
Mu gihe abanyeshuri biga bacumbikirwa batangiye gusubira ku bigo by'amashuli kuwa Kane tariki 5 Mutarama 2023, ikigo cy'igihugu gishinzwe ibizamini n' ubugenzuzi bw'amashuli NESA kivuga ko hari imbogamizi z'ababyeyi badakurikiza ingengabihe yo kujyana abana ku mashuli bigatuma byica gahunda y'imigendekere myiza y'iki gikorwa.
Kuri Stade ya Kaminuza ya ULK niho abanyeshuli bafatiye imodoka ziberekeza hirya no hino ku mashuli bigaho nyuma y'uko kuri stade y'i Nyamirambo ahari hasanzwe habera iki gikorwa hari gusanwa.
Ni igikorwa gihuriweho n'ibigo bitwara abagenzi, inzego z'umutekano, RURA, abakora mu birebana n'uburezi ndetse n'inzego z'ubuzima.
Muri rusange ababyeyi bashima uburyo abanyeshuli basigaye bafashwa mu kujya kw'ishuli ndetse no kuvayo.
"Abana bajyaga muri gare ugasanga babibiyemo,ugasanga umwana nta mutekano afite, umubyeyi nawe ntago yabaga yizeye ko umwana yageze ku ishuli, imodoka zitwara abana bakagera ku ishuli, umwana wanjye mugejeje hano, nizeye ko agera ku ishuli amahoro, mbere ntago wabaga utuje, wibazaga niba umwana agerayo."
"Gutwara abana muri ubu buryo bitanga umutekano uhagije, abana nabo bishimiye uko bagenda, natwe turasubira mu rugo dutuje."
Nubwo bimeze bityo Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuli NESA gitangaza ko umubare w'abanyeshuli baza gufata imodoka ari muke ugereranije n'ababa bateganijwe.
Urugero kuwa Kane w'iki cyumweru imodoka zatwaye abanyeshuli 5427 mu gihe hagombaga kugenda abarenga ibihumbi 41, kuwa Gatanu ho hagiye abanyeshuli 9345 mu gihe hagombaga kugenda abarenga ibihumbi 57.
Umugenzuzi ushinzwe ireme ry'uburezi muri NESA, Kavutse Vianney avuga ko ababyeyi bakwiye kumva agaciro ko gukurikiza ingengabihe yateganijwe.
"Icy'ingenzi ni ugushishikariza ababyeyi kugira ngo bohereze abana ku gihe, kandi ku munsi twagennye aho kugira ngo babohereze ku munsi wa nyuma usange bibaye imbogamizi ku babatwara, umunyeshuli wageze ku ishuli ku gihe ategura gahunda ze neza, icyo tubwira abarimu nuko ku wa Mbere ni umunsi w'amasomo, abana bagomba kuba bari mu ishuli biga."
Mbere yuko abanyeshuli binjira mu modoka habanza kurebwa abatarahabwa urukingo na rumwe rwa COVID19 cyangwa abagejeje igihe cyo guhabwa urwa kabiri.
Inzego ziri muri iki gikorwa zivuga ko ku munsi wa Mbere, abana basaga 50 aribo bakingiwe COVID19, kuwa Gatanu hakingiwe abanyeshuli barenga 150.
NESA ivuga ko ibikorwa byo gutwara abanyeshuli biri gukorwa hatirengagijwe abagenzi bategera muri gare ya Nyabugogo, byose bikorwa habaho gusaranganya imodoka.
Kuri iki Cyumweru biteganijwe ko abanyeshuli biga mu turere 3 tugize umujyi wa kigali, Burera, Ngororero na Bugesera ni bo bafashwa kugera ku ishuli.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru