AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

NESA yasabye ababyeyi kubahiriza ingengabihe yo gusubiza abana ku ishuri

Yanditswe Jan, 08 2023 15:25 PM | 7,767 Views



Mu gihe abanyeshuri biga bacumbikirwa batangiye gusubira ku bigo by'amashuli kuwa Kane tariki 5 Mutarama 2023, ikigo cy'igihugu gishinzwe ibizamini n' ubugenzuzi bw'amashuli NESA kivuga ko hari imbogamizi z'ababyeyi badakurikiza ingengabihe yo kujyana abana ku mashuli bigatuma byica gahunda y'imigendekere myiza y'iki gikorwa.

Kuri Stade ya Kaminuza ya ULK niho abanyeshuli bafatiye imodoka ziberekeza hirya no hino ku mashuli bigaho nyuma y'uko kuri stade y'i Nyamirambo ahari hasanzwe habera iki gikorwa hari gusanwa.

Ni igikorwa gihuriweho n'ibigo bitwara abagenzi, inzego z'umutekano, RURA, abakora mu birebana n'uburezi ndetse n'inzego z'ubuzima.

Muri rusange ababyeyi bashima uburyo abanyeshuli basigaye bafashwa mu kujya kw'ishuli ndetse no kuvayo.

"Abana bajyaga muri gare ugasanga babibiyemo,ugasanga umwana nta mutekano afite, umubyeyi nawe ntago yabaga yizeye ko umwana yageze ku ishuli, imodoka zitwara abana bakagera ku ishuli, umwana wanjye mugejeje hano, nizeye ko agera ku ishuli amahoro, mbere ntago wabaga utuje, wibazaga niba umwana agerayo."

"Gutwara abana muri ubu buryo bitanga umutekano uhagije, abana nabo bishimiye uko bagenda, natwe turasubira mu rugo dutuje."

Nubwo bimeze bityo Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuli NESA gitangaza ko umubare w'abanyeshuli baza gufata imodoka ari muke ugereranije n'ababa bateganijwe.

Urugero kuwa Kane w'iki cyumweru imodoka zatwaye abanyeshuli 5427 mu gihe hagombaga kugenda abarenga ibihumbi 41, kuwa Gatanu ho hagiye abanyeshuli 9345  mu gihe hagombaga kugenda abarenga ibihumbi 57.

Umugenzuzi ushinzwe ireme ry'uburezi muri NESA, Kavutse Vianney avuga ko ababyeyi bakwiye kumva agaciro ko gukurikiza ingengabihe yateganijwe.

"Icy'ingenzi ni ugushishikariza ababyeyi kugira ngo bohereze abana ku gihe, kandi ku munsi twagennye aho kugira ngo babohereze ku munsi wa nyuma usange bibaye imbogamizi ku babatwara, umunyeshuli wageze ku ishuli ku gihe ategura gahunda ze neza, icyo tubwira abarimu nuko ku wa Mbere ni umunsi w'amasomo, abana bagomba kuba bari mu ishuli biga."

Mbere yuko abanyeshuli binjira mu modoka habanza kurebwa abatarahabwa urukingo na rumwe rwa COVID19 cyangwa abagejeje igihe cyo guhabwa urwa kabiri.

Inzego ziri muri iki gikorwa zivuga ko ku munsi wa Mbere, abana basaga 50 aribo bakingiwe COVID19, kuwa Gatanu hakingiwe abanyeshuli barenga 150.

NESA ivuga ko ibikorwa byo gutwara abanyeshuli biri gukorwa hatirengagijwe abagenzi bategera muri gare ya Nyabugogo, byose bikorwa habaho gusaranganya imodoka.

Kuri iki Cyumweru biteganijwe ko abanyeshuli biga mu turere 3 tugize umujyi wa kigali, Burera, Ngororero na Bugesera ni bo bafashwa kugera ku ishuli.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira