Yanditswe Apr, 16 2021 13:51 PM | 19,747 Views
Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, NURC ivuga ko abanyarwanda bakomeje intambwe y’ubumwe n’ubwiyunge mu myaka 27 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, aho kugeza ubu igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge kigeze kuri 94.7%.
Raporo y’Ubushakashatsi ku bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda yo mu 2015, yari yagaragaje ko abagera kuri 92.5% bemeza ko ubumwe n’ubwiyunge bwagezweho kandi abaturage babanye mu mahoro n’ubworoherane.
Nyuma y’imyaka itanu ubu bushakashatsi bukozwe, ubwa 2020 bwo bwagaragaje ko igipimo cy’ubwiyunge kigaragaza ko abanyarwanda bateye intambwe ikomeye mu bumwe n’ubwiyunge.
Iyi komisiyo ivuga ko ubushakashatsi bugaragaza ko igipimo cyavuye kuri 92.5% cyariho mu 2015, ubu kigeze kuri 94.7%.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidèle, yabwiye RBA ko hari intambwe ndende kandi zihuta zatewe muri iyi myaka itanu mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda.
Ndayisaba avuga ko mu gukora ubu bushakashatsi bashingira ku nkingi esheshatu arizo, iy’uko abanyarwanda bumva amateka n’ahazaza habo, uko biyumva mu bunyarwanda, umutekano n’imibereho myiza, icyizere n’uruhare rw’abaturage mu miyoborere y’igihugu, ubutabera n’amahirwe angana ndetse n’imibanire myiza.
Yagize ati “Muri iyi myaka itanu ishize, abanyarwanda babona barateye intambwe muri izi nkingi, inkingi iri imbere ni ukwiyumva mu bunyarwanda kurusha ikindi cyose aho biri kuri 98%, abanyarwanda batewe ishema no kuba abanyarwanda.”
“Ikindi ni umutekano n’imibereho myiza, nabyo abanyarwanda barabishima cyane kuko nacyo cyazamutse kiva kuri 90% kigera kuri 94%, abanyarwanda bagaragaza ko babikesha ibintu bibiri by’ingenzi aribyo miyoborere myiza no guhabwa amahirwe angana.”
Ndayisaba agaragaza ko izi nkingi zose usanga zarataye imbere kuko ziri hejuru ya 90%.
Gusa agaragaza ko abanyarwanda bagaragaza ko hari ibyo batihanganira kandi bibabaje mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge, ibyo bikaba bikwiye kuva mu nzira.
Avuga ko ibyo birimo ingengabitekerezo ya Jenoside, gupfobya no guhakana, icyo kikaba ari ikibazo bagagaraje ko kitagomba kwihanganirwa.
Iyi komisiyo ivuga ko abanyarwanda bagaragaza kandi ko bagikeneye komorona ibikomere by’amateka mabi banyuzemo.
Avuga ko ikirimo gukorwa mu gusigasira ubu bumwe bw’abanyarwanda, harimo kurinda ibigerwaho, gushyirwa imbere imiyoborere myiza no gukomeza komorona ibikomere bijyanye n’ibikomere by’amateka y’igihe kirekire igihugu cyanyuzemo.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru