AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Abantu 2 bapfuye abandi 8 barakomereka mu mpanuka y’umukingo wabagwiriye – Soma inkuru...
  • Abanyeshuri barenga ibihumbi 30 basabye guhindurirwa ibigo cyangwa amashami – Soma inkuru...

Ndayisaba utuye i Muhanga yagaragaje ubuhanga afite mu gukora robots

Yanditswe Jul, 09 2021 11:03 AM | 36,876 Views



Mu karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo, hari umusore wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye ufite intego yo gukora irobo (robots) zakwifashishwa mu gutera imiti, gukoreshwa mu nganda, gufata amashusho n’ibindi.  

Uyu musore yerekanye ubushobozi bwo gukora robot yatanga ubutumwa bwo kurwanya covid 19, cyane cyane ahahurira abantu benshi.

Nubwo ari mu gihe cy’ibiruhuko ku biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye, Victor Emmanuel Ndayisaba RBA yamusanze iwabo mu rugo arimo gushushanya.

Ibyo ashushanya bifite ishusho ya robot, ariko hari n’izindi yamaze kurangiza gutungunya akoresheje ibikoresho bisanzwe ndetse bigaragara ko zishobora gukora.

Victor (izina yifuza kuzaha company azashinga), asobanura ko kuva mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza,  yatangiye kumva akunze ikoranabuhanga bityo ngo kuba hari ibijyanye naryo yamenye hakiri kare ngo byaba ari impano y’Imana gusa.

Mu gihe icyorezo cya Covid 19 cyageraga mu Rwanda mu mwaka ushize, Victor yakoze robot yakwifashishwa mu gutanga ubutumwa bwo kurwanya iki cyorezo ahahurira abantu benshi, nubwo ngo atabonye ubushobozi bwo gukora robot ziri ku rwego rwo hejuru zakoreshwa.

Uyu musore asobanura ko iri koranabuhanga arikora mu biruhuko kugirango bidahungabanya imyigire ye, dore ko yiga mu mwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye.

Mubyo yifuza kwiga harimo amasomo y’imibare n’ubugenge kugirango azakomeze kunononsora ibyo afite mu nzozi ze, nko gukora robot zafasha mu buzima rusange bw’igihugu.

Ababyeyi be bagaragaza ubushake mu gukomeza kumufasha kugera ku nzozi ze, ariko ngo n’amasomo asanzwe agomba kuyakomeza.

Usibye impano yo gushushanya no gukora robot, Victor asobanura ko anafite igitekerezo cyo kwandika za filime, kuzikina ndetse no kuzitegura hifashishijwe ikoranabuhanga rihanitse rikoresha za robot.


Jean Claude Mutuyeyezu




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Nyamasheke: Abantu 2 bapfuye abandi 8 barakomereka mu mpanuka y’umukingo w

Abanyeshuri barenga ibihumbi 30 basabye guhindurirwa ibigo cyangwa amashami

Qatar: Dr Ngirente yitabiriye imurika mpuzamahanga ry'ubuhinzi bw’imb

Nyagatare: RAB yakuyeho akato kari kashyizweho kubera indwara y'uburenge

Kigali: Hari imihanda irimo kubakwa yadindiye ubu irimo guteza imivu y’ama

Akarere ka Musanze kongeye kunengwa ku kibazo cy'igwingira cyugarije abana

Nyamagabe: Ubuyobozi buhangayikishijwe n’ibikorwa bisubiza inyuma ubumwe n

Uburezi: Abakoze ibizamini byo kuba abarimu batagize amanota 70% basabwe gusubir