AGEZWEHO

  • Abazunguzayi bahawe isoko ryo gucururizamo batikandagira (Amafoto) – Soma inkuru...
  • PDI yemeza ko ‘yacutse’ yatanze urutonde rw’abakandida-depite – Soma inkuru...

Nel Ngabo yahishuye uko yagowe no kwinjira muri Kina Music

Yanditswe Feb, 29 2024 09:41 AM | 179,157 Views



Rwangabo Byusa Nelson ukoresha amazina ya Nel Ngabo mu muziki yahishuye ko yatangiye gukorana na Kina Music nyuma y’imyaka itandatu yandikiye nyir’iyi nzu itunganya umuziki, Clement Ishimwe.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu mu Kiganiro Versus gitambuka kuri Televiziyo Rwanda, aho uyu muhanzi yamurikaga indirimbo ye nshya yitwa “Zana” yakoranye na Da rest.

Nel Ngabo yagarutse cyane ku kudacika intege kuranga Da Rest, agaragaza ko ari ikintu cy’agaciro buri wese cyane cyane abahanzi bakwiye kumwigiraho.

Yagize ati “Inama nagira abahanzi ni ugukunda akazi. Da Rest arakora cyane kandi iyo ukora kuri urwo rwego ntabwo ibyawe byabura gukunda.”

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko ibi bigendana no kudacika intele, agaragaza ko na we yandikiye Ishimwe Clement uyobora Kina Music mu 2013 amusaba ko bakorana, ariko ubu butumwa bwe bugasomwa mu 2020 nyuma y’imyaka ibiri uyu muhanzi akorana n’iyi nzu.

Yagize ati “Nakoranye na Clement maze imyaka itandatu mwandikiye kuri Facebook. Rero, inzozi zose waba ufite, jya ukomeza uzikurikirane. Ubwo butumwa [message] mvuga, Clement yabusomye turi kumwe.”

Indirimbo “Zana” Da Rest yifashishijemo Nel Ngabo, amajwi yayo yatunganyijwe na Bulamu Vybz, mu gihe amashusho yatunganyijwe na Eazy Cuts.

Nel Ngabo w’imyaka 25 yatangiye umuziki mu 2017, gusa impano ye yatangiye kuboneka cyane nyuma yo kwinjira muri Kina Music aho yasanze abahanzi barimo Butera Knowless.

Izina rye rizwi mu ndirimbo zirimo nka “Nywe”, “Muzadukumbura” yahuriyemo na Fireman, “Zoli”, “Mbali”, “Want you back”, “Mutuale” yahuriyemo na Bruce Melodie, “Babasore” yakoranye na Pfla n’izindi.

Manzi Prince



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Minisitiri w'Intebe yashimye uruhare amashuri y'ubumenyi ngiro agira k

Perezida Kagame yakiriye Prof Murenzi umwarimu muri Kaminuza ya Worcester Polyte

Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda bagiye kujya bigishwa indimi

Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro

Nyamasheke: Abanyeshuri basaga 900 bo ku ishuri rya Nyarutovu bamaze icyumweru b

Abana basaga ibihumbi 177 bataye ishuri: Hari gushakwa umuti w’iki kibazo

Guverinoma iri gucoca ibibazo bigaragara mu burezi

Gahunda yo kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri abanza imaze gushinga imiz