Yanditswe Mar, 23 2016 11:33 AM | 2,418 Views
Abahinzi b’icyayi bibumbiye muri cooperative COTRAGAGI
ikorana n’uruganda rw’icyayi rwa Rubaya ruherereye mu karere ka Ngororero,
barishimira ko bamaze kuva mu gihombo cya miliyoni zisaga 200 z’amafaranga y’u
Rwanda, igihombo bavuga ko cyari cyaratewe n’imicungire mibi ya cooperative
yabo. Aba bahinzi kandi, bakaba banishimira iterambere bamaze kwigezaho nyuma
y’aho imicungire y’umusaruro w’icyayi bahinga igiriye hagati yabo
n’umushoramari w’uruganda rwa Rubaya.
COTRAGAGI, ni cooperative y’abahinzi b’icyayi bagera kuri 1280, abahinzi bakorera ubuhinzi bw’iki gihingwa ngengabukungu mu mirenge ya Jomba na Mulinga yo mu karere ka Nyabihu, ndetse no muri Muhanda, Kabaya, Hindiro, Sovu na Kageyo yo muri Ngororero.
Umusaruro w’icyayi gihingwa n’abahinzi bibumbiye muri cooperative cotragagi, bawugurisha k’uruganda rw’icyayi rwa Rubaya, uruganda rw’umushoramari ‘Rwanda Mountain Tea’.
Inkuru irambuye mu mashuho:
<iframe width="860" height="425" src="https://www.youtube.com/embed/N7Vp6S88tVo" frameborder="0" allowfullscreen></iframe>
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru