AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ngororero: Imihanda mibi ibangamiye ubuhinzi n’ubworozi

Yanditswe Nov, 22 2022 15:22 PM | 328,561 Views



Imibare itangazwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero irerekana ku umukamo uva mu nzuri za Gishwati ugera ku ikaragiro rya Mukamira ku gipimo cya 20%.

Usibye aborozi abahinzi b’icyayi na bo bagaragaza ku imihanda idatunganye ibangamiye urwego bakoramo.

Ubuyobozi bw’akarere bukavuga ko hari imishinga migari y’ibikorwa remezo buhuriyeho n’abafatanyabikorwa kandi ikazacyemura iki kibazo uko izajya ibonerwa ingengo y’imali.

Tariki 20 Ukwakira 2020 ni bwo twaganiriye n’abaturage by’umwihariko aborozi bagaragaza ko umukamo ugera ku makusanyirizo ukunze kuba mu cye ugereranyije n’uba wabonetse mu nzuri zo mu mirenge ya Muhanda na Kavumu.

Muhanda na Kavumu ni ahantu ushobora gukora urugendo rw’amasaha ane n’ijerekani y’amata ku mutwe, ibintu bikunze gutuma benshi bahitamo kuyagurisha ku giciro kitabanogeye kubera ko ingendo ndende zituma agera ku makusanyirizo yatakaje ireme.

Umuhanda udatunganye ni  imbogamizi no ku bakoresha imodoka bakura umukamo kuri aya makusanyirizo bawujyana ku ikaragiro rya Mukamira.

Gusa mu Kwakira 2020 aba borozi mu murenge wa Muhanda bari mu bikorwa bisa no kwirwanaho ngo imihanda y’aka gace ibe nyabagendwa, aborozi ubwabo bari barakusanyije amafaranga abandi batanga umuganda ngo batunganye imihanda banyuzamo umukamo. Gusa bavugaga ko bakenye ubundi bwunganizi.

No muri uyu mwaka wa 2022 uri ku mpera ikibazo cy’imihanda idatunganye kiragaragazwa n’abahinga icyayi, kugeza ubu bavuga ko kiri imbere mu bituma umusaruro utagera ku ruganda ku gihe bikanagitera gutuba mu ireme.

Kugeza ubu ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero buratangaza ko hari imishinga migari buhiriyeho n’izindi nzego nkuru kandi yitezweho gukuraho imbogamizi zibangamiye ubworozi n’ubunzi bw’icyayi, bimwe mu bikorwa binini bishingiweho ubukungu bw’aka karere.

Umwe mu mihanda ukeneye gukorwa byihuse ni ibilometro birindwi bihuje abahinzi b’icyayi n’aborozi mu murenge wa Muhanda uturuye ku biro by’uyu murenge ukabihuza n’ikusanyirizo rya Muhumyo.

Gusa hari ibindi bilometero bibarirwa muri 240 byihariwe n’inzuri za Gishwati mu mihanda izenguruka mu nzuri kuri hegitari hafi ibihumbi 12 mu turere twa Ngororero Nyabihu Rubavu na Rutsiro.

Ingengo y’imari igenekereje yatunganya iyi mihanda irakabakaba miliyari 36, uyu ukaba ari umushinga wanagira uruhare mu guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo muri aka gace kabarizwamo pariki ya Mukura-Gishwati.


Alexis NAMAHORO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage