AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Ngororero: Minisitiri Shyaka yasabye ko abana barenga 1800 basubizwa mu ishuri

Yanditswe Aug, 06 2019 20:12 PM | 7,209 Views



Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Prof Shyaka Anastase arasaba Akarere ka Ngororero gukemura ikibazo cy'abana barenga  1800 bataye ishuri ko barisubizwamo. Ni ikibazo yagaragaje ko gifite ingaruka ku iterambere ry'umuryango n'Igihugu muri rusange.

Iki kibazo cy'abana bata ishuri mu Karere ka Ngororero cyafashe umwanya munini mu biganiro byahuje Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Prof Shyaka Anastase n'abayobozi b'inzego z'ibanze kuva mu midugudu,utugali n'imirenge harebwa icyakorwa kugira ngo abana bagera ku 1851 basubizwe mu ishuri.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu yavuze ko Leta ikora ibishoboka byose kugira ngo buri mwana wese yige, bityo atiyumvisha impamvu aka karere gafite umubare w'abana bangana gutyo bataye ishuri.

Akaba asaba abayobozi gukemura icyo kibazo kuko kubyirengagiza kwaba ari ugusubiza inyuma iterambere ry'umuryango n'Igihugu muri rusange


Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero Ndayambaje Godefroid, yijeje ko mu gihe kitarenze ukwezi icyo kibazo kiba cyakemutse.

Ku bijyanye n'uruhare rw'ababyeyi mu miryango, na bo biyemeje kuvanaho inzitizi zibangamira abana babo bikabaviramo guta ishuri.

Abatuye Ngororero basabwe kandi gukomeza kwimakaza isuku, aho batuye, aho bakorera, ku mibiri yabo birinda indwara ziterwa n'umwanda zirimo izandura nk'icyorezo cya Ebola.

SABUNE Olivier



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira