Yanditswe Aug, 06 2019 20:12 PM | 7,209 Views
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Prof Shyaka Anastase arasaba Akarere ka Ngororero gukemura ikibazo cy'abana barenga 1800 bataye ishuri ko barisubizwamo. Ni ikibazo yagaragaje ko gifite ingaruka ku iterambere ry'umuryango n'Igihugu muri rusange.
Iki kibazo cy'abana bata ishuri mu Karere ka Ngororero cyafashe umwanya munini mu biganiro byahuje Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Prof Shyaka Anastase n'abayobozi b'inzego z'ibanze kuva mu midugudu,utugali n'imirenge harebwa icyakorwa kugira ngo abana bagera ku 1851 basubizwe mu ishuri.
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu yavuze ko Leta ikora ibishoboka byose kugira ngo buri mwana wese yige, bityo atiyumvisha impamvu aka karere gafite umubare w'abana bangana gutyo bataye ishuri.
Akaba asaba abayobozi gukemura icyo kibazo kuko kubyirengagiza kwaba ari ugusubiza inyuma iterambere ry'umuryango n'Igihugu muri rusange
Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero Ndayambaje Godefroid, yijeje ko mu gihe kitarenze ukwezi icyo kibazo kiba cyakemutse.
Ku bijyanye n'uruhare rw'ababyeyi mu miryango, na bo biyemeje kuvanaho inzitizi zibangamira abana babo bikabaviramo guta ishuri.
Abatuye Ngororero basabwe kandi gukomeza kwimakaza isuku, aho batuye, aho bakorera, ku mibiri yabo birinda indwara ziterwa n'umwanda zirimo izandura nk'icyorezo cya Ebola.
SABUNE Olivier
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru