AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Ni iki cyihishe inyuma ya gatanya zikomeje kwiyongera?

Yanditswe Apr, 24 2022 20:26 PM | 79,232 Views



Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali, basanga gutana kw’abashakanye bikomeje kwiyongera kandi biteye inkeke muri iki gihe, biterwa ahanini n’uko hari ingo zishingwa hatabayeho ubushishozi ku musore n’inkumi. 

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yo isaba ko abajya kurushinga bajya bashishoza, bagaharanira kubana akaramata nk’uko babisezerana:

Abenshi muri aba baturage bavuga ko kwiyongera kwa gatanya bituruka ku kutuzuza inshingano k'umwe mu bashyingiranywe, bitewe n'impamvu zitunguranye, ariko ngo hari n'ingo zisenyuka zasaga n'izitarigeze zibaho mu buryo bufatika kubera ko habayeho gushakana mu buryo buhubukiwe.

Mpirwa Jean utuye mu Mujyi wa Kigali agira ati “Hari abantu bakunda inkundo zihuta, nturebe ngo uyu muntu akwiye kuba inshuti gusa cyangwa akwiye kuba umugeni tuzubakana? Ukamenya intege nke ze, imbaraga ze, kandi mbere yo kujya kugirwa inama mu rusengero no ku Murenge ukabanza kugisha inama no mu bavandimwe.''

Hari n'abavuga ko hari ingo nyinshi zifite abagabo n'abagore batatandukanye mu buryo bwemewe n'amategeko, ariko bakaba babana nk'abataziranye, rimwe na rimwe bikanateza amakimbirane arutwa n’uko zakabaye zaratandukanye burundu.

Uwitwa Uwingeneye Clarissa ati "Ubusambanyi buriho usanga umugabo aca inyuma uwo bashakanye, ntiyongere no guhaha ahubwo bagahahira abo basanze, ni cyo kirimo gutera ingo zo muri iyi minsi gusenyuka, hakavamo n'ubwicanyi."

Bakomeza bavuga ko Gatanya ibanzirizwa n'ibimenyetso birimo kwirengagiza inshingano kuri umwe cyangwa ku bashakanye bombi, ngo iyo bigeze aha kuyikumira biba bigoye, uretse ko hari n’abo imiryango ikumakuma bagakomeza kubana.

Minisitiri w'Uburinganire n'iterambere ry'umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette asaba abagabo n'abagore kubana mu buryo buteguwe neza no guharanira ko ingo zabo ziramba ku bw’inyungu z'abagize umuryango bose:

"Mwese mu mfashe tugendere ku byadufasha kubaka umuryango utekanye, ufite umutuzo n'umudendezo binyuze mu kuganira, gufashanya, kutirebaho abantu bakabana akaramata, igitabo cy'ubutane kikagira abantu bake cyane, icyo gushyingirwa kikaba ari cyo kizamura imibare.''

Imibare y’ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare igaragaza ko mu mwaka wa 2019, ingo zisenyuka binyuze muri gatanya zageze ku 8,941 zivuye ku ngo 1331 zari zasenyutse mu mwaka wawubanjirije wa 2018, bikaba bisobanuye ko ingo zisenyuka zari zikubye inshuro 6.8 mu gihe cy'umwaka umwe gusa.

Jean Paul MANIRAHO




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura