Yanditswe Aug, 30 2021 06:42 AM | 109,088 Views
Bamwe mu bari mu rwego rwa Siporo zitandukanye, baravuga
ko imikino Nyafurika ya Basketball irimo kubera mu Rwanda itanga icyizere ko
abakunzi b'imikino bashobora gusubira kuri za sitade n’ibibuga iberaho, ari na ko
bakomeza kwirinda icyorezo cya Covid19.
Kuri ubu mu Mujyi wa Kigali hari bamwe mu banyarwanda n'abanyamahanga barimo gukurikira imikino ya Afrobasket aho irimo kubera muri Kigali Arena.
Bavuga ko iki ari ikimenyetso cy'uko abantu bashobora kwidagadura ariko bubahiriza ingamba zo kwirinda Covid19.
Usibye abafana bavuga ko bishoboka kujya muri sitade, umuvugizi w'ikipe y'umupira w'amaguru ya Rayon Sport, Jean Paul Nkurunziza we avuga ko abafana bakumbuwe ku bibuga, ariko ko kwitabira imikino kwabo bishingiye ku kuba bagomba guhindura imyumvire.
Mu minsi ishize, Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa yabwiye RBA ko inzego zibishinzwe zasanze byakunda ko abakunda imikino itandukanye bashobora kuzasubira ku bibuga, ariko habanje kunozwa ku rwego rwo hejuru ibyo kwirinda Covid19.
Ati “Twagiye dukorana n’amafederation ndetse tuganira n’abantu bakora muri Siporo bose dushyiraho ingamba z’uko abantu bashobora kugaruka kuri sitade, ari uko abantu bikingije ibyo biri gukorwa, ariko bakanipimisha ndetse tutibagiwe na za ngamba zisanzwe nazo zizakomeza gukurikizwa zizagumaho.’’
Nubwo bimeze gutyo, muri iyi minsi hagaragara icyizere ko ibikorwa by'imyidagaduro birimo ubukwe, imikino n'ibindi bishobora kwitabirwa n’abujuje ibisabwa mu kwirinda harimo kwipimisha Covid19, hagiye hagaragara bamwe bakora amakosa ajyanye nabyo.
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney atanga urugero rw’abahererekanya ubutumwa bwa telefoni bugaragaza ko bipimishije kandi babeshya.
Ati “Uburyo bwo kureba ubwo butumwa muri Telephone bwizweho, hari abantu bahererekanya message twagiye tubona ko ibyo bishoboka kandi bikorwa rero abazajya babifatirwamo bazajya bahanwa bitari gusa kujyanwa muri sItade, iki ni icyaha cyagufungisha kiramutse kiguhamye wanafungwa imyaka irenga itanu.’’
Kugira ngo urebe imikino ya Afro Basketball uri aho irimo kubera muri Kigali Arena, bisaba kuba warahawe nibura urukingo rwa 1 rwa covid-19, kandi ukabanza no gupimwa. Uburyo birimo gukorwa kandi bishimwa n’abakunzi b'imikino n'imyidagaduro bagasanga byatanga n’isomo y’uko n’ibindi bikorwa byo muri uru rwego byagenda bisubukurwa.
Fiston Felix Habineza
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
4 hours
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru