Yanditswe Jul, 10 2021 18:00 PM | 172,253 Views
Mozambique, aho u Rwanda rwohereje ingabo na polisi gucunga umutekano ni gihugu ki, ibi bibazo by’umutekano muke bikomoka he, bizarangira bigenze gute?
Mozambique iherereye mu majyepfo y’Afurika ni igihugu gifite ubuso bwa Km2 799380. Ihana imbibi n’ibihugu bya Tanzania mu majyaruguru,Malawi na Zambia mu burengerazuba bw’ amajyaruguru, Zimbabwe mu burengerazuba bw’amajyepfo, mu majyepfo hakaba Afurika y’Epfo na Eswatini mu gihe iburasirazuba hari inyanja y’abahinde ku burebure bwa km 2500 hamwe mu nzira zikoreshwa cyane mu bucuruzi mpuzamahanga.
Mozambique igabanyijemo intara icumi zirimo n’ iya CABO DELGADO iherereye mu majyaruguru. Iyo ntara ifite umwihariko kuko havumbuwe gaz nyinshi cyane bivugwa ko isaga m3 miliyari ibihumbi bitanu bikaba bishobora gutuma nko mu myaka icumi iri imbere Mozambique yazaba iri ku mwanya wa kane ku isi mu gucuruza gaz ku isi inyuma ya USA, Qatar na Australie.
Mozambique yakolonijwe na Portugal kuva mu kinyejana cya 16 kugera mu mwaka wa 1975 ibona ubwigenge n’ishyaka FRELIMO. Nyuma y’imyaka ibiri gusa ariko hadutse indi ntambara yashyamiranyije ishyaka FRELIMO ryari ku butegetsi na RENAMO ishyaka ryari rihuje abatavuga rumwe n’ ubutegetsi, intambara yamaze imyaka 15.
Mu 1992 FRELIMO na RENAMO bashyize umukono ku masezerano y’ amahoro, perezida Joachim CHISSANO wa FRELIMO na Aphonso Dhlakama wa RENAMO.
Guhera muri 2017 mu ntara ya Cabo Delgado hadutse ibikorwa by’iterabwoba byaje no kubyara indi ntambara yakomeje gufata intera ari nako ishyira mu kaga ubuzima bw’ abaturage benshi.
Kuri Prof. Masabo Francois impuguke muri politiki mpuzamahanga no gukemura amakimbirane, ngo ibibazo by’umutekano biri mu majyaruguru ya Mozambique bifitanye isano n’intambara zahabaye akarande ndetse n’ibibazo by’imiyoborere.
Yagize ati "Kariya gace ka ruguru CABO DELGADO ni agace kavugwamo inyeshyamba zishingiye ku idini zifitanye isano na Al Shabab kandi n’abaturage baho usanga barazigiye inyuma kubera ko hari ibyo batishimiye mu buryo bayobowe. Iyo abasirikari bagiye kurwana rero n’ abo bantu, barazimira bakababura kuko ni ahantu hanini cyane hari n’ amashyamba manini ku buryo intambara igenda ifata intera ku buryo batayifasha bonyine."
Nubwo ingabo za Mozambique zagerageje guhangana n’imitwe y’iterabwoba abaturage ba CABO DELGADO baracyugarijwe baracyugarijwe n’ubukene n’imibereho mibi kandi ntibarabona amahoro asesuye. Kuri Prof Masabo Francois ngo hakenewe imbaraga zirenze iza gisirikari ngo ibibazo by’umutekano muke muri Mozambique birangire burundu.
Ati "Wenda umuntu ari kure ntiyahita amenya igikenewe ariko icyo tuzi mu ntambara nka ziriya z’abantu bari iwabo barwanya Leta iriho baba ari bantu bafatanya, bafatanya n’abaturage, bifashisha ahantu bazi, bifashisha abaturage babo. Hariho ubuhanga bwo kurwana buzwi n’abasirikare ariko ntabwo amasasu yonyine ahagije kuko ushobora kurasa bakicecekera bakakwihorera ariko ukaba uzi ko intambara itarangiye ahubwo iregetse. Ni na byo byabaye mu myaka ya kera ntabwo bigeze bagira amahoro bihagije. Bisaba rero kugira ubwenge bwayo kuko ni intambara politiki mbere na mbere noneho hajemo n'idini n’uturere. Ibyo byose ugomba kubyitaho kugira ngo intambara ugire uburyo uyirwana udakoresheje amasasu gusa."
Abaturage ba CABO DELGADO nk’agace gakungahaye cyane ku mutungo kamere banyotewe kubona ubabyarira inyungu bakabaho mu ituze. ubwo kandi ni na ko ako gace gahanzwe amaso n’amasosiyete akomeye y’ubucuruzi y’ibindi bihugu birimo nk’ Ubufaransa, USA, u Butaliyani, u Burusiya, u Bushinwa, u Buhinde, u Buyapani na Thailande.
Jean Damascene MANISHIMWE
Polisi yasabye abatwara ibinyabiziga kwitwararika muri ‘Weekend’ ndende
1 hour
Soma inkuru
Umujyi wa Musanze n’uwa Jinhua wo mu Bushinwa byinjiye mu bufatanye
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Abaganga ba Kanseri mu Rwanda bariyongereye
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Mu bimukira 2242 bageze mu Rwanda bavuye muri Libya, 1621 bimuriwe ahandi
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru