AGEZWEHO

  • Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo – Soma inkuru...
  • Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...

Nibona nk'umwana wavukiye mu Rwanda kuko nasubiye ku ibere - Uwavuye muri Libya

Yanditswe Oct, 03 2022 19:39 PM | 92,154 Views



Abasaga 50% mu mpunzi n’abimukira bakiriwe n’u Rwanda bavuye muri Libya bamaze kubona ibihugu by’I Burayi na Amerika ya ruguru bibakira ndetse n’abasigaye baravuga ko bishimiye uko babayeho mu Rwanda mu gihe bagitegereje ibihugu bibakira.

Ni nyuma y’imyaka 3 ishize u Rwanda rutangiye kubakirira mu nkambi y’agateganyo ya Gashora iherereye mu karere ka Bugesera.

 Aboubakar Ishaqa Abdul Karim w’imyaka 35 ukomoka muri Sudan acumbikiwe mu nkambi y’agateganyo ya Gashora. Inkuru y’urugendo rwe ntisanzwe kuko agiye kumara imyaka 20 avuye mu gihugu cye ahunze intambara muri Darfur. Yari akiri muto. Amateka ye ayasubiramo akagera ubwo afatwa n'ikiniga amarira akagwa.

Ati "Nkanjye nari ntuye Darfour. Ntabwo Darfour iteye imbere nka Khartoum kandi nanone ni agace k’ibibazo. Igihe intambara ya gisivile yabaga muri 2003 batwitse igiturage cyose baranabatemagura. Icyo gihe nari mfite imyaka 17 mbibona n’amaso yanjye sinigeze byibangirwa na rimwe kandi ntibizapfa binamvuyemo…. N’umuryango wanjye twari twaratatanye ntawe uzi aho undi ari gusa nyuma y’amezi atatu twaje guhura gusa barumuna banjye babiri, uncle wanjye hamwe na mukuru wanjye bo twabasanze barabishe."

Aboubakar Ishaqa Abdul Karim yabanje guhungira mu gihugu cya Tchad amarayo imyaka isaga 10 n’umuryango we. Nyuma yaje kwigira inama yo kujya mu bucukuzi bwa zahabu mu gace k’ubutayu bwa Sahara ko ku ruhande rwa Tchad ahakura impamba yibwiraga ko izamugeza i Burayi anyuze muri Libya. 

Ati "Muri Libya iyo ugerageje kwambuka inyanja bakagufata bahita bagufunga bakakugaburira rimwe ku munsi, bakagukubita iyo udafite amafaranga ngo wishyure bakurekure ugumamo kugeza igihe utazi. Hari igihe bazaga bakaguha telephone ngo hamagara ababyeyi bawe bakoherereze amafaranga tubone kukurekura wabahamagara ntugire amafaranga ubona bakakujyana ukajya kubakorera imirimo ivunanye nk’amezi abiri atatu wasoza bakakugarura muri gereza. Muri Libya nta guvernoma buri wese aba afite imbunda ugasanga niba wigiriye nko kw’isoko uhuye n’umuntu araguteze agutunze imbunda akakwaka telefoni yawe n’amafaranga wari wifitiye."

Ni ubuhamya asangiye na Julom, Umunya-Eritereyekazi na we uri mu nkambi y’agateganyo ya Gashora nyuma yo kumara imyaka 3 muri Libya.

Ati "Ubuzima bwo muri Libya bwari bukomeye, ubu kuba nabisobanura birankomereye kuko ni ubuzima bw’umwijima namazemo imyaka itatu muri kiriya gihugu. Uretse no kuba baradufunze banadufashe ku ngufu! Ikibabaje nuko banafata ku ngufu abagore batwite. Nagerageje kwambuka inyanja mu buryo butemewe gusa ntibyampiriye baradufashe baradufunga maramo amezi 10. Ntibyari byoroshye kuko yari gereza yo munsi y’ubutaka, hakonje cyane. Ni ubuzima bwari bugoye! Wasangaga nk’ahantu twariraga hari hegeranye n’icyobo kinini cy’umusarani ugasanga turahahurira turi benshi byagera mu masaha yo kurya nta masahane twagiraga yo kudushyiriraho ibiryo bikaba ngombwa ko utega ibiganza bakagushyiriraho ibiryo rimwe na rimwe bikakotsa kandi n'ubundi byabaga byarapfuye. Wagiraga amahirwe yo gusohoka muri iyo gereza iyo wabaga wananutse bikabije. Ku mukobwa byari ibiro 28 naho ku muhungu bikaba 35. Nibwo bakurekuraga kandi na bwo bakujugunye hanze udafite iyo werekeza."

Icyakora izuba ryongeye kurasa bariruhutsa! Ubu uyu munya Eritereyakazi Julom ndetse na mugenzi we wo muri Sudan Aboubakar Ishaqa Abdul Karim baratuje baratekanye mu nkambi y'agateganyo ya Gashora mu Karere ka Bugesera. 

Iyo bakihagera babanza gusuzumwa indwara bakavurwa ndetse abandi bagafashwa gukira ihungabana batewe n'ibyo banyuzemo, serivisi zose bahabwa nta kiguzi dore ko muri iyi nkambi hari n'ivuriro ribitaho mu buzima bwabo bwa buri munsi.

"Icyo navuga ni uko u Rwanda ari byose kuri njye. Ntabwo mvuga ibi mu buryo bwo kwiyerekana, ahubwo ibyo mvuga ni ukuri kumvuye ku mutima. Njye sinibona nk'impunzi mu Rwanda ahubwo ndibona nk'umunyarwanda, ndibona nk'umwana wavukiye mu Rwanda kuko nasubiye ku ibere." 

Nk'uko Aboubakar Ishaqa Abdul Karim yabisobanuye ashima uburyo yakiriwe mu Rwanda.

Mugenzi we Daud Muhammad Zain Ahmad, we ati "U Rwanda ruri mu bihugu nishimiye kandi bifite amahoro kandi mu Rwanda ntawukubuza amahoro. Ushobora kujya i Nyamata ukajya i Kigali ukajya aho ushaka hose ntawukubuza amahoro cyangwa ngo akubaze iyo ujya."

Uretse guhabwa ubuvuzi n'icumbi, abacumbikirwa mu nkambi ya Gashora bahabwa ifunguro rya mu gitondo, irya ku manywa n'irya nijoro ndetse abana n'abarwayi bagahabwa indyo yihariye. Hari gahunda zo kwiga indimi z'amahanga nk'icyongereza, kwihugura kuri mudasobwa, amategeko y'umuhanda no gutwara ibinyabiziga byose bituma barushaho kwishimira ubuzima n'u Rwanda rwabakiriye."

Mohamed Ahmad  ati "Abavuga ko u Rwanda atari rwiza ibyo babikura he?  Usibye ko bavuga ibyo batazi! Njyewe  nk'umuntu uhari ubyibonera ntakibazo mbona kuko mbayeho mu mahoro. Umuntu aragenda akagaruka mu mahoro. kubera iki abantu badashima?  U Rwanda rumeze neza, rudufashe neza kandi nanjye naba hano kuko ntakibazo na kimwe mpafite. Abavuga bakomeze bavuge njye ntacyo bimbwiye!"

Undi utashatse gutangaza imyirondoro ye avuga ko akunda u Rwanda  cyane. Ati "Ni igihugu cyanyitayeho kimpa amahoro, kimba hafi, kimpa ibyo kwambara, kimpa amahoro n'umutekano, kimpa buri kimwe. Ntacyo nanganya u Rwanda ndarukunda, ni rwiza n'abantu baho ni beza."

Si aba bimukira gusa bashima u Rwanda ku bw'umusanzu warwo mu gukemura ikibazo cy'impunzi n'abimukira muri Libya kuko ibihugu n'imiryango mpuzamahanga na byo byemeza ko iki ari igikorwa gishimangira kwishakamo ibisubizo ku banyafurika nk’uko Visi Perezida wa Komisiyo y'ubumwe bw'u Burayi Josep Borell yabitangaje ubwo yasuraga inkambi ya Gashora muri Mata 2021.

Yagize ati "Ni urugero rwiza rw'ubufatanye butajegajega hagati y'Abanyafurika. Birashimishije kubona aba bantu hano kuko bameze neza kurusha muri Libya kuko ubu bafite icyizere. Ni ngombwa rero gushimira guverinoma y'u Rwanda n'Abanyarwanda ku musanzu wabo."

Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR na ryo rishima umusanzu w'u Rwanda mu gushakira umuti ikibazo cy'impunzi n'abimukira muri Libya, nkuko umuyobozi wa UNHCR ku Isi Filippo Grandi yabishimangiye ubwo na we yasuraga inkambi ya Gashora muri Mata umwaka ushize wa 2021.

Icyo gihe yagize ati "Nkuko mubizi iyi nkambi yavutse kubw'igitekerezo cya Perezida Kagame mu gihe Isi yose yabonaga mu itangazamakuru amashusho ateye ubwoba yo muri za kasho zo muri Libya aho Abanyafurika bo mu bihugu bitandukanye bari mu bubabare butagira ingano. Ndatekereza ko icyo gihe Perezida Kagame yari umuyobozi w'umuryango wa Afurika yunze ubumwe aravuga ati "u Rwanda rurashaka gufasha. Ndashaka rero gushimira Perezida Paul Kagame, Guverinoma n'Abanyarwanda bose kuba baremeye gufata izi nshingano. Ni inshingano ziremereye cyane kwemera kwakira amagana y'abantu ku butaka bwanyu, mu gihugu cyanyu, mukabacumbikira mu bihe bigoye. Natwe twijeje ubufatanye mu kubashakira ibisubizo."

Ministiri w'Ibikorwa by'Ubutabazi  Kayisire Marie Solange avuga ko Leta y'u Rwanda izakomeza gufatanya n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Mpunzi ndetse n'abandi bafatanyabikorwa muri iyi gahunda.

Mu kwezi kwa Nzeri kwa 2019 ni bwo u Rwanda rwakiriye bwa mbere impunzi n'abimukira baturutse muri Libya, icyiciro cyari kigizwe n'abantu 56. Kuva icyo gihe kugeza ubu hamaze kwakirwa ibyiciro 11 bigizwe n'abantu 1 279 bo mu bihugubya Sudan, Eritrea, Ethiopia, Somalia, Tchad, South Sudan, Cameroon na Nigeria.

Kugeza ubwo twatunganyaga iyi nkuru, abagera kuri 676 bari bamaze kubona ibihugu by'i Burayi, USA na Canada bibakira, bivuze ko hasigaye 619 bategereje kuzuza ibisabwa ngo nabo bajye mu bihugu bizemera kubakira.

Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu