AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Nigeria: Perezida Kagame yitabiriye umuhango w'irahira rya Perezida Tinubu

Yanditswe May, 28 2023 19:46 PM | 39,679 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze mu gihugu cya Nigeria aho yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida mushya w’iki gihugu Bola Ahmed Tinubu uzaba kuri uyu wa mbere tariki 29 Gicurasi 2023.

Bola Tinubu w’imyaka 70 y’amavuko yagiye ku butegetsi asimbuye Mohammadu Buhari wari umaze imyaka 10 ayoboye iki gihugu cya Nigeria.

Umuhango w’irahira rya Tinubu biteganijwe ko uzitabirwa n’abandi bakuru b’ibihugu n’aba za guverinoma zitandukanye ku isi.

Mu matora yabaye tariki 25 Gashyantare uyu mwaka Bola Tinubu, wo mu ishyaka riri ku butegetsi, yagize amajwi 36%, akurikirwa na Atiku Abubakar wo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, we yagize amajwi 29%.

Ni mu gihe ku mwanya wa 3 haje Peter Obi, wo mu ishyaka ry’abakozi wagize amajwi 25 %.

Akimara kumenya ko ariwe wegukanye intsinzi, Bola Tinubu yavuze ko azaba umuyobozi w’ukuri ndetse ko azafatanya n’ abatavuga rumwe na we n’urubyiruko rugaragaza ko runyotowe n’impinduka mu gihugu cyabo.

Amafoto agaragaza uko Perezida yakiriwe ageze muri Nigeria. Photo: Urugwiro Village

Jean Paul Niyonshuti



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura