Yanditswe Aug, 03 2022 16:55 PM | 78,092 Views
Niyomugabo Jean de Dieu, umusore w’imyaka 25 yihangiye umurimo wo gucura amasafuriya mu byuma bishaje, uyu mushinga watsinze mu irushanwa rya Youth Connect, igihembo yabonye cyamubereye umugisha ku buryo uyu munsi yabonye ubushobozi ashora miliyoni 5 Frw mu kuranguza ibinyobwa bitandukanye.
Avuga ko kandi hari miliyoni 8 Frw yatanze ku ruganda nk’ingwate kugira ngo yemererwe gukora ako kazi ko kuranguza.
Yagize ati "eta hari uburyo yanshigikiye, ndibuka mu mwaka wa 2019, nagize amahirwe nza muri ba innovators 50 babaye aba mbere ku rwego rw’igihugu, nabaye umwe muri abo nsohokeye Akarere ka Rubavu."
Niyomugabo mu myaka 6 amaze yikorera, afite aho atuye n’aho akorera, ibyo ashimira uruhare rwa leta mu iterambere rye n’urubyiruko muri rusange kuko idahwema gufasha urwihangiye umurimo ishyiraho uburyo butandukanye burushyigikira.
Ati "Ubu mwageze aho ndimo gukorera ndi mu bikorwa byo kuhubaka neza, kuko ndimo guteganya kugura n’imashini zirenze iyo nari mfite. Muri make ndashimira leta kuko ni umubyeyi kuba ivuga iti urubyiruko nihe rwagaragariza impano rufite kugira ngo rwigishe bagenzi barwo, ariya marushanwa nayo ni ikintu cyiza twashimira Leta."
Umurimo wo gukora amasafuriya Niyomugabo yahanze ndetse n’ubucuruzi bwawukomotseho byatanze akazi gahoraho ku bantu 7 bahembwa buri kwezi ibihumbi 390 by’amafaranga y’u Rwanda .
Ruth RWAGASORE
BNR yazamuye igipimo cy’inyungu iheraho inguzanyo banki z’ubucuruzi
Aug 11, 2022
Soma inkuru
Abatega bava cyangwa bajya mu Mujyi wa Kigali barataka kubura imodoka
Aug 11, 2022
Soma inkuru
Hamuritswe igitabo cy'irangamimerere cyandikwamo umwana wavutse ku babyeyi batasezaranye mu mat ...
Aug 10, 2022
Soma inkuru
SENA yabajije impamvu abakandida bigenda batemerewe kwiyamamaza mu matora ya EALA
Aug 10, 2022
Soma inkuru
RURA yatangaje ko hagiye kongerwa imodoka zitwara abagenzi muri Kigali
Aug 09, 2022
Soma inkuru
Abanya-Kenya baba mu Rwanda basabye ko uzatorwa yazahanira iterambere ry’umuryango wa EAC
Aug 09, 2022
Soma inkuru