AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Novak Djokovic yirukanwe muri Australia

Yanditswe Jan, 16 2022 13:59 PM | 13,122 Views



Kuri iki Cyumweru, Umunya Serbia nimero ya mbere ku isi muri Tennis, Novak Djokovic yirukanwe muri Australia, nyuma yo gutsindwa ubujurire ku cyemezo cyo guhabwa visa yagombaga gutuma akina irushanwa rya Australian Open.

Australia yimye visa Djokovic kuko atikingije Covid19.

Abacamanza banze imbogamizi zari zatanzwe n’uyu mukinnyi, ni nyuma y’uko guverinoma ihagaritse visa ye ku mpamvu z’ubuzima.

Uyu mugabo yari yaragiye muri Australia guhatanira igikombe cya Australian Open, no gushaka uko yatwara ibi bikombe 21 akaba aciye agahigo.

Djokovic yavuze ko yatengushwe cyane ariko yemera iki cyemezo.

Kuri iki Cyumweru yuriye indege yerekeza i Dubai, avuye ku kibuga cy'indege cya Melbourne.

Kwirukanwa ku butaka bwa Australia kandi bijyana no guhagarikwa imyaka itatu, udashobora kubona visa y’icyo gihugu.

Djokovic yimwe visa mbere tariki ya 6 Mutarama uyu mwaka, ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Melbourne aho yari agiye gukina Grand Slam ya mbere yo mu 2022.

Iyi izakinwa hagati ya tariki ya 17 na 30 Mutarama uyu mwaka.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage