AGEZWEHO

  • Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi – Soma inkuru...
  • Rusizi: Minisitiri Ngabitsinze yaburiye abanze kubaka ibibanza bahawe ko bashobora kubyamburwa – Soma inkuru...

Nsabimana Callixte wiyita Sankara araregwa ibyaha bigera kuri 16

Yanditswe May, 23 2019 08:52 AM | 7,808 Views



Urukiko rw'ibanze rwa Gasabo rwatangiye kuburanisha Nsabimana Callixte wiyita Sankara ukurikiranweho ibyaha birimo iterabwoba, kurema umutwe witwaje intwaro mu buryo bunyuranyije n'amategeko, ubwicanyi n'ibindi.

Ku isaha ya saa mbiri zuzuye,nibwo Nsabimana Callixte yagejejwe ku rukiko rw'ibanze rwa Gasabo.

Ari kumwe n'umwunganizi we mu mategeko Me Nkundabarashi Moïse, Nsabimana Callixte yinjijwe mu cyumba cy'urukiko aherekejwe n'abashinzwe umutekano b'urwego rw'igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB.

Inteko iburanisha imaze kwinjira mu cyumba cy'iburanisha, Nsabimana Callixte yabanje gusaba kuzuza umwirondoro we kuko urukiko rwari rufite amazina ya se na nyina gusa.

Nsabimana Callixite yabwiye urukiko ko akomoka mu karere ka Nyanza, mu Murenge wq Rwabicuma mu Kagari ka Gacu, ariko avuga ko umudugudu atawibuka.


Ubushinjacyaha bwasomeye Nsabimana Callixte ibyaha 16 ashinjwa, birimo kurema umutwe w'ingabo zitemewe iterabwoba ku nyungu za politiki, icyaha cyo gukora no  kugira uruhare mu bikorwa by'iterabwoba, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy'iterabwoba, kugambana no gushishikariza abandi iterabwoba, ubwicanyi n'ubwinjiracyaha cy'ubwicanyi, gufata bugwate n'ibindi.

Nsabimana Callixte kandi ashinjwa gushinga no kuyobora ishyaka FLN mu mwaka wa 2017, ryagiye rigaba ibitero ku butaka bw'u Rwanda mu bihe n'ahantu hatandukanye mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru.

Umutwe wa FLN uterwa inkunga na bimwe mu bihugu nk'u Burundi bwatanze inzira yo kunyuramo na Uganda yatanze intwaro, ugaterwa inkunga na zimwe mu mpunzi z'Abanyarwanda ziba mu bihugu bitandukanye.

Nsabimana Callixte yagiye yumvikana mu bitangazamakuru mpuzamahanga no ku mbuga nkoranyambaga yigamba ibitero yagabye mu Rwanda kandi ahakana jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Muri Werurwe 2019 kandi, Nsabimana Callixte yabonanye na bamwe mu bagize igisirikare cy'u Burundi ndetse n'icya Uganda bagirana ibiganiro mu rwego rwo gushaka inkunga zo kugaba ibitero ku butaka bw'u Rwanda.

Nsabimana Callixte yakoresheje inyandiko mpimbano ubwo yahabwaga urwandiko rw'inzira rw'igihugu cya Lesotho, akaba yararukoresheje mu bihugu binyuranye yagendagamo.

Impamvu zikomeye ubushinjacyaha bushingiraho buhamya ko Nsabimana Callixte yakoze ibyo byaha ni uko yabyemereye imbere y'urukiko ko yabikoze kandi ngo no mu bugenzacyaha naho yemeye ibyo byaha ashinjwa.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m