Yanditswe Mar, 24 2022 10:45 AM | 23,859 Views
Umukinnyi w’ikipe ya
REG Basketball Club, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson yahishuye ko
nyuma y’imikino ya BAL izabera mu Rwanda muri Gicurasi 2022 yifuza kuzajya gukina mu mahanga.
Ibi yabitangarije mu kiganiro Urubuga rw’Imikino cya Radio Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.
Nshobozwabyosenumukiza ni umukinnyi umaze kumenyekana cyane mu Rwanda ndetse no mu mahanga bitewe n’ubuhanga akomeje kugaragaza mu marushanwa atandukanye.
Avuga ko hari amakipe atandukanye yo hanze y’u Rwanda akomeje kuganira na yo ku buryo nyuma y’imikino ya nyuma ya BAL izabera i Kigali ashobora kuzahita ava muri REG.
Iri zina risanzwe rizwi cyane mu Rwanda, ryongeye kwigarurira imitima ya benshi, ubwo REG yakinaga imikino ya BAL mu karere ka Sahara (Sahara Conference),Nshobozwabyosenumukiza akayifasha kwitwara neza ikabona itike yo gukina imikino ya nyuma izabera i Kigali.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
3 hours
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru