AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ibihugu byatanze amakuru kuri Covid19 ntibikwiye kugirwaho ingaruka-Perezida Kagame

Yanditswe Dec, 01 2021 18:38 PM | 53,022 Views



U Rwanda rwamaganye imigirire ishyira mu kato ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo, nyuma y’uko hadutse virusi ya COVID19 yihinduranyije yahawe izina rya Omicron, bivugwa ko yagaragaye bwa mbere muri ibyo bihugu.

Mu nama y’inteko rusange ya komisiyo ishinzwe iby’indege za gisivile ku mugabane wa Afurika, AFCAC, Perezida Paul Kagame yavuze ko ibyo bihugu bidakwiye kugirwaho ingaruka no gukorera mu mucyo bigatanga amakuru kuri iyo virusi, mu gihe hari ibindi bihugu byayamenye mbere ariko byo bikaryumaho.

Ubwo yatangizaga inteko rusange ya komisiyo ishinzwe iby’indege za gisivili muri Afurika, AFCAC, Perezida Kagame yanenze iyo migirire, avuga ko nubwo u Rwanda narwo rwahagaritse ingendo ziruhuza n’ibyo bihugu icyemezo cyarwo ntaho gihuyriye no guha akato Afurika y’Amajyepfo.

Yagize ati "Mu by’ukuri ndemeranya n’ibyo Perezida wa Afurika y’Epfo aherutse gutangaza avuga ko urugero nka Afurika yazize gukorera mu mucyo igashyira ahabona amakuru babonye kandi abandi bayabonye mbere bari bararyumyeho. Ku ruhande rwacu nk’u Rwanda twagombaga gufata ingamba haba imbere mu gihugu ariko no ku mipaka."

"Impamvu yabyo ni uko mu ngendo z’indege zituruka muri Afurika y’Amajyepfo benshi mu bagenzi baza i Kigali ntabwo ari ho baba baje ahubwo bahanyura bafite ahandi bagiye. Bityo rero hari kubaho ikibazo mu bukungu iyo dukomeza kujyayo nta bagenzi twari kubona kuko ubusanzwe bataba baje mu Rwanda, ariko nanone n’iyo dutwara abagenzi bagiyeyo baturutse hano indege yari kugarukana nta bagenzi, bikadutera igihombo."

"Niyo mpamvu mu ngamba twafashe twavuze tuti reka turebe uko ku Isi bigenda tube duhagaritse ingendo zo muri Afurika y’Amajyepfo. Ibi ndabivuga kuko ari ngombwa ko dushaka uburyo duhuriyeho twese kugirango buri gihugu cyangwa buri sosiyete y’indege idakora gusa ibyo ifitemo inyungu cyangwa biyinyuze yonyine kandi mu by’ukuri dukoreye hamwe byatuma dutera indi ntambwe."

Iyi nama ibaye mu gihe n’ubundi icyorezo cya COVID19 cyahungabanyije uru rwego mu buryo bukomeye.

 Muri 2020 ku rwego rw’Isi ingendo z’indege zagabanutseho 60%, ni mu gihe kandi muri Afurika honyine, uru rwego rwahombye akayabo kagera kuri miliyari 10 z’amadorali naho muri uyu mwaka bikaba biteganyijwe ko icyo gihombo kizagabanukaho gato kikagera kuri miliyari zisaga gato 8.

Aha ni naho Perezida Kagame yahereye ajya inama y’icyakorwa ngo uru rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere ku mugabane wa Afurika ruzahuke, ndetse rutere imbere kurushaho.

Ati "Gukuraho inzitizi zose mu bwikorezi bwo mu kirere byafasha kwigobotora mu buryo burambye ingaruka z’icyorezo cya COVID19 ari nako byoroshya ibikorwa by’isoko rusange rya Afurika. Munyemerere ntange ibitekerezo ku ntambwe zikwiye guterwa mu kwihutisha amasezerano y’isoko rimwe ry’ubwikorezi bwo mu kirere ku mugabane wa Afurika. Icya mbere ni uko ishoramari mu bikorwa remezo ari ingenzi cyane."

"Urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere mu Rwanda rukomeje kwaguka byumwihariko binyuze mu kongerera ubushobozi Rwandair ndetse no kubaka ikibuga mpuzamahanga cy’indege gishya. Iryo shoramari rishyigikira ubuhahirane muri Afurika rikanuzuza icyerekezo cy’u Rwanda cyo gukuraho visa ku bavandimwe bacu b’Abanyafurika ndetse n’abandi bagenzi baturuka hanze y’umugabane wacu."

Minisitiri w’ubwikorezi muri Togo, Affoh Atcha Dedji nawe ashimangira ko Afurika ikwiye kwigira ku yindi migabane ifite urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere rwateye imbere.

Yagize ati "Ubwikorezi bw’indege muri Afurika bufite amahirwe atagira uko angana ibihugu byacu bikwiye kubyaza umusaruro kurushaho, kugira ngo bibonemo inyungu. Aha ni nayo mpamvu ari ngombwa kwigira ku bunararibonye bw’ibindi bice by’Isi byakuyeho inzitizi zose muri serivisi z’ubwikorezi bwo mu kirere."

Iyi nteko rusange y’iminsi 3 ya AFCAC ihurije i Kigali abakabakaba 200 bahagarariye ibihugu 55 bigize umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.


Divin Uwayo



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama