AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Nta gisibya mu myaka 2 u Rwanda ruzatangira gukora inkingo za Covid19-Minisante

Yanditswe Mar, 01 2022 20:42 PM | 34,851 Views



Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko nta gisibya mu myaka ibiri, u Rwanda ruzatangira gukora inkingo za Covid19, igituntu na Malaria. 

Ibi minisitiri w’ubuzima, Dr Ngamije Daniel yabishimangiye mu nama yahuje abashoramari ba BionTech n’abashakashatsi bo mu Rwanda no mu karere ruherereyemo, barebera hamwe ibijyanye n’iyi gahunda.

Ni ibiganiro byahurije i Kigali abashoramari b’ikigo cyo mu Budage kizobereye mu gukora inkingo, BionTech, abashakashatsi bo mu Rwanda mu Karere no mu Budage, ndetse n’abanyeshuri barimo kuminuza mu masomo y’ubuvuzi mu Rwanda. 

Bagaragarijwe aho imyiteguro yo gukorera inkingo mu Rwanda igeze, banaganira no ku buryo abazakora mu ruganda ruzakora izi nkingo bazategurwa.

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Alexandre Lyambabaje yagaragaje ko hari ikigo gihuriweho n'ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y'Iburasirazuba kirimo gutegura amasomo ajyanye nabyo, hakaba n’abazajya kubyihuguramo mu mahanga.

Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko urugendo rwerekeza ku gukora izi nkingo za malaria, igituntu na Covid-19 rugeze ku rwego rwiza.

Minisitiri w’u Budage ushinzwe iterambere n'ubutwererane, Svenja Schulze agaragaza ko Covid19 yerekanye ko ubusumbane mu gukwirakwiza inkingo ari icyuho cyashyira isi mu kaga.

Yagize ati "Ni ibyago bikomeye kuba tutashobora kugeza inkingo kuri buri wese uzikeneye, kuko nta n'umwe watekana mu isi gihe twese tudatekanye rero inkingo zigomba kugera kuri wese, kuzikorera hano muri afurika ni intambwe y' ingenzi."

Mu minsi ishize ubwo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yitabiraga ibiganiro byabereye mu Budage yashimangiye ko ubufatanye bw'ibihugu mu gukora inkingo bizagabanya izo ibihugu bya Afurika bitumiza hanze.

Ishami ry'Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS rigaragaza ko icyuho ku nkingo cyarushijeho kwiyongera mu bihe bya Covid19. 

Hafi 80% by’izakorewe guhangana n’iki cyorezo zihariwe n’ibihugu 20 bya mbere bikize ku Isi, naho ibikiri mu nzira y’amajyambere byiganjemo ibyo muri Afurika bibona 0.6% by’inkingo zose zakozwe ku Isi.

Imibare ya OMS igaragaza ko hafi 99% by’inkingo Afurika ikenera izitumiza hanze yayo.



Fiston Felix Habineza




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama