AGEZWEHO

  • Sena ihangayikishijwe n'impanuka zo mu muhanda zikomeje kwica benshi – Soma inkuru...
  • Dr Sabin Nsanzimana yagizwe Minisitiri w'Ubuzima – Soma inkuru...

Nta majyambere yagerwaho bidashingiye ku baturage- Perezida Kagame

Yanditswe Nov, 11 2022 15:51 PM | 163,386 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko gukorera Abanyarwanda bigomba kugaragarira mu bikorwa atari ukubivugusha amagambo gusa.

Ibi Umukuru w’igihugu yabivuze kuri uyu wa Gatanu nyuma yo kwakira indahiro ya Minisitiri mushya w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude.

Ni umuhango wabereye mu Biro by’Umukuru w’igihugu “Village Urugwiro”. Mu ijambo yavuze nyuma yo kwakira indahiro y’uyu munyamuryango mushya mu nama y’Abaminisitiri, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko gukorera Abanyarwanda bikwiye kugaragarira mu bikorwa kuruta amagambo.  

Umukuru w’Igihugu yakomoje ku ruhare rw’abaturage, avuga ko nta terambere ryagerwaho batabigizemo uruhare.

Musabyimana Jean Claude abaye Minisitiri wa gatatu uyuboye Minisitiri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, kuva icyorezo Covid-19 kigeze mu Rwanda muri Werurwe 2020.

Agiye muri izi nshingano manda ya 2017-2024 isigaje imyaka ibiri iburaho amezi make. Agiye kuri uyu mwanya kandi mu gihe u Rwanda rugerageza kuzahura ubukungu bwashegeshwe na Covid-19.



Jean Pierre Kagabo



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame asanga gukemura ibibazo bya DRC bikwiye guhera mu mizi

Perezida Kagame yerekanye uruhare rw'umuturage mu cyerekezo 2050

Perezida Kagame yahamagariye ibihugu bya Afurika kongera ingengo y'imari ij

Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo gufungura ahamurikirwa ibijyanye n’

Amezi 2 MININFRA yatanze yarenze ibibazo by’abamotari bitarakemuka

Perezida Kagame yabonanye na mugenzi we wa Indonesia