Yanditswe Jun, 26 2020 10:42 AM | 88,633 Views
Minisiteri y’ubutegetsi
bw’igihugu yatangaje ibyiciro by’ubudehe bivuguruye binafite inyito nshya aho kuri ubu biri mu nyuguti kuva kuri
A kugeza kuri E ihagarariye icyiciro
cy’ubudehe cyihariye kirimo abatishoboye kurusha abandi.
Kuva ibyiciro bicyuye igihe byajyaho mu 2015 abaturage ntibahwemye kugaragaza ko byarimo amakosa kubera uburyo bagiye babishyirwamo. Ibi byiciro kandi byashingirwagaho mu guha umuturage serivisi zimwe na zimwe ku buryo uwo bibeshyeho hari ibyamugoraga kubona cg gukorerwa, harimo no guhindurirwa icyo cyiciro.
Mupiganyi n’umwanditsi mukuru w'umuryango w'abanyamakuru baharanira amahoro Pax Press, NIYONAGIZE Fulgence, bavuga ko ibyiciro bivuguruye bidakwiye gushingirwaho mu gutanga serivisi zimwe na zimwe zijyanye n’imibereho y’abaturage.
Mbere y’uko abaturage bashyirwa mu byiciro bishya bikorewe mu masibo, bazabanza kubisobanurirwa mu gihe cy’amezi 6. Ibyiciro by’ubudehe bya mbere mu Rwanda byakoreshejwe kuva mu mwaka w’2001-2013 bigizwe n’inyito nk’Umutindi nyakujya, umutindi, umukene, uwifashije, umukungu n’umukire. Amavugurura yabyo yakuyeho ayo mazina hajyaho nimero na zo zikaba zisimbujwe inyuguti.
Ikiganiro kivuga ku byiciro bishya by'ubudehe
Jean Paul TURATSINZE
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru