AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Nta mazina ibyiciro by’ubudehe bishya byahawe

Yanditswe Jun, 26 2020 10:42 AM | 88,633 Views



Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yatangaje ibyiciro by’ubudehe bivuguruye binafite inyito nshya aho kuri ubu biri mu nyuguti kuva kuri A kugeza kuri E  ihagarariye icyiciro cy’ubudehe cyihariye kirimo abatishoboye kurusha abandi.

Kuva ibyiciro bicyuye igihe byajyaho mu 2015 abaturage ntibahwemye kugaragaza ko byarimo amakosa kubera uburyo bagiye babishyirwamo. Ibi byiciro kandi byashingirwagaho mu guha umuturage serivisi zimwe na zimwe ku buryo uwo bibeshyeho hari ibyamugoraga kubona cg gukorerwa, harimo no guhindurirwa icyo cyiciro.

Mupiganyi n’umwanditsi mukuru w'umuryango w'abanyamakuru baharanira amahoro Pax Press, NIYONAGIZE Fulgence, bavuga ko ibyiciro bivuguruye bidakwiye gushingirwaho mu gutanga serivisi zimwe na zimwe zijyanye n’imibereho y’abaturage.

Mbere y’uko abaturage bashyirwa mu byiciro bishya bikorewe mu masibo, bazabanza kubisobanurirwa mu gihe cy’amezi 6. Ibyiciro by’ubudehe bya mbere mu Rwanda byakoreshejwe kuva mu mwaka w’2001-2013 bigizwe n’inyito nk’Umutindi nyakujya, umutindi, umukene, uwifashije, umukungu n’umukire. Amavugurura yabyo yakuyeho ayo mazina hajyaho nimero na zo zikaba zisimbujwe inyuguti.

Ikiganiro kivuga ku byiciro bishya by'ubudehe


Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura