AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

''Nta munyarwanda cyangwa umuturarwanda uri hejuru y'amategeko'' - Umushinjacyaha Mukuru

Yanditswe Jul, 29 2020 08:48 AM | 24,803 Views



Ubushinjacyaha bukuru bw'u Rwanda buravuga ko nta munyarwanda cyangwa umuturarwanda uri hejuru y'amategeko bityo ko nta n'umwe butazakurikirana mu gihe bufite ibimenyetso. Ni mu gihe urwego rw'ubugenzacyaha rwo ruvuga ko imibare y'ibyaha rugenza ikomeje kwiyongera. Ibi byatangarijwe mu kiganiro izi nzego zombi zagiranye n'abanyamakuru ku gicamunsicyo kuri uyu wa Kabiri.

Itabwa muri yombi rya Dr. Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda ni imwe mu ngingo zagarutsweho mu kiganiro ubushinjacyaha ndetse n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri.

Umushinjacyaha Mukuru Havugiyaremye Aimable, avuga ko gukurikirana Dr. Pierre Damien Habumuremyi bikurikije amategeko ndetse ko mu bushishozi bw'ubushinjacyaha akwiye gukurikiranwa afunzwe kuko hari ibindi birego byaje nyuma y'itabwa muri yombi rye bugikoraho iperereza.

Umushinjacyaha mukuru kandi yanakomoje kuri dosiye ya ba Rwiyemezamirimo barimo uwitwa Nkubiri Alfred, bakurikiranyweho kunyereza ifumbire ashimangira ko ibyavuye mu iperereza bishimangira impamvu y'itabwa muri yombi ryabo.

Muri iki kiganiro kandi urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha, RIB, na rwo rwagaragaje ishusho rusange y'ibyaha mu Rwanda kuva muri 2018. 

Uru rwego ruvuga ko mu mwaka wa 2018 rwakurikiranye ibyaha 43,279, muri 2019 biba 54,757, na ho kuva uyu mwaka watangira hamaze gukurikiranwa ibyaha 30,779. Intara y'Iburasirazuba niyo iza ku isonga mu kugira ibyaha byinshi, mu gihe uturere tw'Umujyi wa Kigali twihariye imyanya 3 ya mbere mu kurangwamo ibyaha byinshi naho Akarere ka Nyamasheke kakaba ari ko karangwamo ibyaha bike.

Cyakora Umunyamabanga Mukuru wa RIB Col. (Rtd) Jeannot Ruhunga  avuga ko kuzamuka kw’ibyaha ntaho bihuriye n'uko bigenda bikorwa ndetse uru rwego rukaba rwishimira ko ibyaha by'ubugome byagabanutse cyane mu buryo bugaragara.

Iki kiganiro cyibaye mu gihe mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID19, hari bamwe mu bari bakurikiranyweho ibyaha bari bafungiye muri za kasho zinyuranye barekuwe. Cyakora izi nzego zivuga ko kubarekura bidakuraho ko amategeko azakomeza kubakurikirana ndetse ubutabera bugatangwa ariko nanone ngo kurengera ubuzima bigashyirwa imbere.


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura