AGEZWEHO

  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishwe muri Jenoside – Soma inkuru...

Ntabwo Ingabo z'u Rwanda zagiye muri Kongo kwica Abanyarwanda, zagiyeyo kubacyura- General Kabarebe

Yanditswe Jul, 19 2020 10:44 AM | 51,268 Views



Umujyama wa Perezida wa Repubulika mu bya gisirikare n’umutekano, General James Kabarebe, avuga ko kimwe mu bikomeje gutuma imitwe yiterabwoba nka FDLR n’indi ibarizwa mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo harimo propaganda y’ikinyoma igamije gufata urubyiruko rw’Abanyarwanda bugwate.

Ipfunwe ry’ibyo basize bakoze mu Rwanda muri jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 ryatumye mu myaka myinshi bamaze muri ayo mashyamba bakomeza kubeshya ariko uko iminsi igenda yicuma ni ko iyo propaganda iburizwamo n’imikorere myiza ya Leta y’u Rwanda idaheza Abanyarwanda.

Abahanga bemeza ko ikinyoma na propaganda ari amagambo, amashusho, ibitekerezo ndetse n’indi migirire igamije, guhisha, kuburizamo, gupfonya ndetse kuyobya uburari hagamijwe guhisha uruhare rw’umuntu cyangwa itsinda ry’abantu ku cyaha bakurikirwaneho.

Iyi ni yo ntwaro abayobozi b’imitwe y’iterabwoba nka FDLR ndetse n’indi ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yagendeyeho, maze kubera inyungu za politiki no guhisha uruhare rw’abo muri jenoside bari basize badasoje mu Rwanda muri 94 , bahitamo kwifatira bugwate bamwe mu Banyarwanda cyane cyane urubyiruko.

Ibi ariko ntabwo Leta y’u Rwanda yabyihanganiye kuko yahisemo kohereza ingabo gucyura izi impunzi mu myaka ya za 95 na 96.

Uku gucyura impunzi ni ho abayobozi b’iyi mitwe bahera bakwirakwiza ibinyoma na propaganda ko ingabo z’u Rwanda zambutse zigiye kwica izi mpunzi.

Mu kiganiro kijyanye no kwibohora ku nshuro ya 26 cyahawe, Abanyarwanda  bari mu bihugu bitandukanye ku mugabane w’Afrika, cyabaye kuri uyu wa Gatandatu, Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu bya gisirikare n’umutekano,  General James Kabarebe yemeza ko iki cyari ikinyoma cyambaye ubusa.

Muri abo bacyuwe n’ingabo z’u Rwanda harimo n’imiryango y’abo bari bakomeje guhungabanya umutekano w’igihugu.

Ubuhamya bw’abamwe mu  rubyiruko rukomoka kuri abo burivugira,  n’ibyo igihugu gikomeje kubagezaho ntavangura.

Ibi byose ariko ntibibuza ko kubera jenoside yakorewe abatutsi basize bakoze mu Rwanda, bakomeza kwamamaza propaganda y’ikinyoma ndetse ntibatinye no kuvuga ko ingabo z’u Rwanda zagiye muri kongo kwicirayo impunzi z’abanyarwanda, ibintu bituma bamwe mu bakomoka kuri abo basa n’abahera mu gihirahiro.

General James Kabarebe yemeza ko ibi byose ari ibinyoma na propagamda zigamije kuyobya urwo rubyiruko ngo rukomeze gufatwa bugwate.

Muri iki kiganiro urubyiruko rw’Abanyarwanda hirya no hino muri Afurika ndetse no ku isi rukaba rwasabwe kwima amatwi abakomeje kuruyobya bagoreka amateka ashingiye ku kinyoma, ndetse rusabwa kurushaho kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’igihugu.


Sylivanus KAREMERA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura