Yanditswe Dec, 09 2022 12:36 PM | 194,223 Views
Kuri uyu wa Gatanu, Inteko Rusange ya Sena yemeje ubwegure bwa Dr Iyamuremye Augustin wari Perezida wayo wari umaze imyaka itatu ayiyobora.
Mbere yo gusuzuma no kwemeza ubwegure bwe, Dr Iyamuremye Augustin yabwiye abagize inteko rusange ko atari agishoboye gukomeza inshingano zo kubayobora kubera impamvu z'uburwayi, ashima ubufatanye bwa buri wese wamubaye hafi mu kazi ahereye ku ba senateri bagenzi be.
Yagize ati "Icyo mwantoreye ni ukugira ngo nteze imbere Sena, ntabwo mwantoreye ngo njye nyiyobora ndi mu gitanda."
Bamwe mu bagize Sena bababajwe n'uburwayi bwe ariko bishimira umusaruro mwiza Sena yagezeho ku bufatanye na Dr Iyamuremye Augustin.
Itegeko genga rigenga imikorere ya Sena riteganya ko iyo Perezida wa Sena avuye mu mwanya we asimburwa by'agateganyo na visi perezida ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya guverinoma mbere y'uko abagize inteko rusange ya sena bitoramo umusimbura, byose bigakorwa mu gihe kitarenze iminsi 30.
Dr Iyamuremye Augustin yatorewe kuyobora Sena ku tariki 17 Ukwakira 2019, akaba yarinjiye mu nteko nk'umwe mu bakandida bashyirwaho na Perezida wa Repubulika.
Jean Paul MANIRAHO
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
2 hours
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru