Yanditswe Nov, 30 2022 17:47 PM | 221,810 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko nta n’urumiya u Rwanda rwahawe mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba muri Mozambique ashimangira ko kuba iki gihugu kidakungahaye mu mikoro bidakuraho ko gikize ku mutima ari na byo bituma cyohereza ingabo gutabara ibindi bihugu.
Hashize umwaka n'amezi make u Rwanda rwohereje ingabo na polisi muri Mozambique gufatanya n'inzego z'icyo gihugu kugarura umutekano n'ituze mu nNara ya Cabo Delgado yari yarayogojwe n'ibyihebe.
Uretse kuba abari barakuwe mu byabo bamaze gutaha, ibikorwa by'ubuzima rusange nk'amashuri n'amavuriro, ubucuruzi n'ibindi byongeye gukora ndetse kuri uyu wa kabiri icyambu cya Mocimboa Da Pria cyongera gutangira gukora ku mugaragaro.
Nubwo ibyo byose byagezweho ariko u Rwanda rwongereye umubare w'ingabo na polisi mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Mozambique nkuko Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n'umugaba w'ikirenga w'ingabo z'u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Gatatu ubwo yakiraga indahiro z'abayobozi bashya muri guverinoma.
Ibyo kandi ngo ni na ko bimeze ku bufatanye bw'u Rwanda na Santarafurika, aho u Rwanda rufite abasirikare n'abapolisi binyuze mu butwererane bw'ibihugu byombi ndetse n'abandi bari yo mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye.
Umukuru w'Igihugu ashimangira ko uwo mutima ari wo utuma u Rwanda rwiyemeza gutanga umusanzu warwo mu gushakira umuti ibibazo byugarije ibindi bihugu by'umwihariko ibya Afurika nta gihembo rutegereje.
Kugeza ubu u Rwanda rufitanye ubufatanye bwihariye mu by'umutekano n'ibihugu bya Mozambique na Santarafurika ariko rukaba ruri no mu bihugu 5 bya mbere ku Isi mu kugira umubare munini w'ingabo na polisi mu butumwa bw'amahoro bwa Loni hirya no hino ku Isi.
Divin UWAYO
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru