AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Ntacyabuza imyiteguro ya CHOGM gukomeza-Clare Akamanzi

Yanditswe Mar, 13 2020 08:33 AM | 15,832 Views



Mu gihe hirya no hino ku Isi hari inama zisubikwa kubera icyorezo cya Coronavirus cg COVID 19, Guverinoma y'u Rwanda yo iravuga ko ikomeje nk'uko bisanzwe imyiteguro y'inama y'ibihugu bigize Commonwealt. Gusa ngo umwanzuro wa nyuma ku bijyanye n'iyi nama uzafatwa mu mpera z'ukwezi gutaha kwa 4.

Harabura amezi 3 gusa ngo u Rwanda rwakire inama y'abakuru b'ibihugu n'aba za guverinoma bigize umuryango w'ibihugu bikoresha icyongereza Commonwealth, inama izwi nka CHOGM mu magambo ahinnye. Bamwe mu bikorera bahanze amaso iyi nama, bavuga ko bakomeje kongera ibyo bakora mu bwiza no mu bwinshi.

Uwera Karen, umucuruzi mu Mujyi wa Kigali ati “Biba bizagurwa; aba ari imyenda, inkweto, imitako n'ibindi bitandukanye bijyanye na fashion. Ntabwo wavuga ngo bigiye kwangirika kuko nibwo wavuga ngo ni igihombo. Wenda byatubabaza kuko tutagurishije muri iyo minsi ariko ntabwo twavuga ngo twahombye. Tugomba gukomeza tukitegura turizera ko nta gihombo kizabamo.”

Na ho Karangwa Anaclet ati “Nk'ibyo dukora n'ubundi ubusanzwe uba wanabigurisha ku bandi bakerarugendo, iby'ubugeni niba uba wanabigurisha mbese ni ugutegura nkaho iriya nama izaba kandi iramutse inimutse wakomeza n'ubundi uko wabigurishaga ku isoko cyangwa ugategereza n'igihe inama yabera. Tubwira abantu dukorana ko bitegura nkaho inama izaba ukurikije ingamba zihari zo kuyirwanya n'igihe dusigaranye, twizeye ko ibintu bizaba mahire!”

Perezida w'urugaga rw'abikorera mu Rwanda PSF, Robert BAPFAKURERA, nawe ashimangira ko n'ubwo icyorezo cya coronavirus giteye impungenge, abikorera muri rusange batacitse intege.

''Biteye impungenge koko ariko uko bigenda bigaragara, uko tuganira n'Abashinwa aho yatangiriye, biragaragara ko wenda igenda igabanyuka mu bice bimwe na bimwe nubwo hamwe na hamwe igenda igaragara bushya. Ariko turatekereza ko tuzagera mu gihe cya CHOGM hari icyahindutse. Mu Isi hose barakora igishoboka cyose bareba icyatuma corona virus igabanyuka cg se inakira. Ntabwo ituma museta ibirenge mu kwitegura nk'abikorera? Ntabwo duseta ibirenge, turitegura kugeza ku munota wa nyuma''.

U Rwanda ruritegura kwakira inama ya CHOGM mu gihe muri iyi minsi hirya no hino ku isi humvikana gusubika ibikorwa bihuza abantu benshi nk'imikino, ibitaramo n'inama, mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo.

Umukuru w'urwego rw'igihugu rushinzwe iterambere RDB, Clare Akamanzi, avuga ko umurongo Leta y'u Rwanda yahisemo ari ugukomeza imyiteguro ya CHOGM nk'uko bisanzwe, umwanzuro ku mpinduka zaba bitewe na coronavirus ukazafatwa n'inzego bireba mu kwezi gutaha kwa kane.

Ati ''Nka Leta icyo twahisemo ni uko dukomeza gutegura CHOGM uko bisanzwe, ariko dukomeze no gukurikirana ibirimo gukorwa mu rwego rwa coronavirus. Tuzareba mu kwezi kwa kane uko bimeze, nibiba byatangiye gukemuka ubwo twakomeza na CHOGM nitubona natwe ko ari ikibazo ubwo tuzafata icyemezo. Icyo tubona ni uko mbere ya CHOGM mu gihe gisigaye iki kibazo gishobora kugabanyuka ariko ntabwo tubizi neza, bityo dukomeze turebe mu kwa kane aho tuzaba duhagaze ariko ubu ngubu kwitegura birakomeza uko bisanzwe.''

Biteganyijwe ko inama y'abakuru b'ibihugu n'aba za guverinoma bigize umuryango wa Commonwealth, CHOGM, izabera i Kigali hagati y'itariki 21 na 27 z'ukwezi kwa 6 uyu mwaka wa 2020, ikazitabirwa n'abantu babarirwa hagati y'ibihumbi birindwi n'ibihumbi 10.

Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura