AGEZWEHO

  • Abanyarwanda batuye Maputo bakoze umuganda wo gutera ibiti – Soma inkuru...
  • Rwanda Mountain Tea yijeje abahinzi gukomeza kubakemurira bimwe mu bibazo bagifite – Soma inkuru...

Ntaganzwa Ladislas wabaye Burugumesitiri wa Nyakizu yakatiwe gufungwa burundu

Yanditswe May, 28 2020 14:23 PM | 68,193 Views



Urukiko Rukuru, urugereko rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imipaka rukorera mu Karere ka Nyanza, kuri uyu wa Kane rwakatiye igifungo cya burundu Ladislas Ntaganzwa wahoze ari burugumesitiri wa Komine Nyakizu mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, nyuma yo kumuhamya ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi.

Ntaganzwa n'abunganizi be mu mategeko bahise bavuya ko bajuririye icyo cyemezo cy'urukiko.

Ibi bije nyuma y'aho ubushinjacyaha bwari bwasabiye Ntahanzwa igihano cyo gufungwa burundu kubera uburemere bw'ibyaha yakoze akoresheje ububasha yari afite mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Mu bwiregure bwe Ntaganzwa Ladislas ntiyahwemaga gusaba urukiko ko rwatesha agaciro icyifuzo cy'ubushinjacyaha cyo kumukatira gufungwa burundu kuko ngo ibimenyetso byagendeweho byari ibinyoma by'abatangabuhamya.

Mu masaha asaga atatu urukiko rugaruka kimenyetso ku kindi mu byatanzwe n'abatangabuhamya, bimwe byateshejwe agaciro kubera nta reme urukiko rwabisanganye. 

Mu byaha byahamye Ntaganzwa Ladislas harimo icyaha cya jenoside yakorewe Abatutsi, aho abasaga ibihumbi 35 bari bahungiye kuri Kiliziya Gaturika ya Paruwasi ya Cyahinda bishwe ku mategeko yatanzwe na Ntaganzwa Ladislas ndetse n'abandi batutsi biciwe mu cyari Komini Nyakizu no mu nkengero zayo.

Yahamwe kandi n'icyaha cyo kurimbura no gusambanya ku gahato nk'icyaha kibasiye inyoko muntu. Urukiko rwavuze ko icyaha cyose cyahamwe Ntaganzwa Ladislas gihanishwa gufungwa burundu mu mategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Gusa urukiko  rwamuhanaguyeho icyaha cyo gushishikariza abantu gukora jenoside nk'icyaha kibasiye inyoko muntu kuko nta bimenyetso bigishimangira byagaragaye.

Urukiko rwakuriyeho Ntaganzwa amagarama y'urubanza kubera ko yaburanye afunze.

Taliki ya 7 Ukuboza 2015 Ntaganzwa Ladislas ni bwo yafatiwe muri RDC maze azanwa mu Rwanda tariki ya 23 Werurwe muri 2016. 

Ntaganzwa Ladislas yabaye burugumesitiri wa Nyakizu asimbuye Gasana Jean Baptiste wari mu ishyaka rya MRND wakuweho ku ngufu. Ni umwanya yahawe avuye ku buyobozi bw'Ikigo Nderabuzima cya Cyahinda.

Callixte KABERUKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda batuye Maputo bakoze umuganda wo gutera ibiti

Rwanda Mountain Tea yijeje abahinzi gukomeza kubakemurira bimwe mu bibazo bagifi

USAID ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda batangije imishinga igamije gu

Inzego za leta n’iz’abikorera zirasabwa guhuza imbaraga mu kurwanya

Perezida Kagame arashishikariza urubyiruko rwa Afurika kubyaza umusaruro amahirw

Uturere umunani twabonye abayobozi bashya

Gisagara: Imiryango irenga ibihumbi 2 yavuye mu bukene

Uturere 8 tugiye kubona abagize nyobozi na njyanama