AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Kuboneza urubyaro ku bana b'abakobwa ntibivugwaho rumwe

Yanditswe Oct, 02 2019 20:57 PM | 11,250 Views



Mu gihe hari amakuru avuga ko haba hariho gutegurwa umushinga w’itegeko ryemerera abari munsi y'imyaka 18 gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro, iyi ngingo ntivugwaho rumwe na bamwe bayibona nk’igamije gutiza umurindi ubusambanyi mu bakiri bato kimwe n’abatekereza ko byafasha kugabanya inda z’imburagihe zihangayikishije  igihugu muri iki gihe.

Amakuru dukesha umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) aravuga ko itegurwa ry’umushinga w’itegeko rikubiyemo ingingo yemerera abari mu nsi y’imyaka 18 gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro rigeze kure.

Uyu mushinga ngo uteganya ko abafite hagati y’imyaka 15 na 18 bakoresha ubu buryo batabanje guherekezwa n’ababyeyi babo, icyakora abari muri iki kigero cy’imyaka bagaragaza ibitekerezo binyuranye kuri iyi ngingo.

Aisha Mutesi utuye mu Karere ka Kicukiro yagize ati "Niba nta kindi kibazo cyangwa ingaruka zaza nyuma yo kuboneza urubyaro jye numva nta kibazo babishyira mu bikorwa kuko abana b'abakobwa benshi barimo kwangirika batwara inda zitateganyijwe."

Salama Zuena utuye mu Karere ka Nyarugenge avuga ko umwana w'umukobwa akoresheje uburyo bwo kuboneza urubyaro nta tandukaniro ryaba riri hagati ye n'ababyeyi.

Ati "Nk'uko ababyeyi bacu bagiye babitubwira mu bihe byahise batwigishaga kwifata rero turamutse tugiye mu bintu byo kuboneza urubyaro nk'urubyiruko n'ababyeyi bacu bakajyamo nta hantu twaba dutandukaniye. Ese nta kuntu twakwifata aho kuboneza urubyaro tukiri bato? Kuko ndumva nta kintu kitagira ingaruka mu buzima bw'umuntu ariko twakwifata aho kujya mu bintu byo kuboneza urubyaro."

Simeon Dusangirimana we asanga hakoreshwa agakingirizo aho gukoresha ubundi buryo bwo kuboneza urubyaro. genge

Yagize ati "Ariko Leta hari ibintu yazanye byiza byo gukoresha agakingirizo ndumva ari byo bajya bakoresha kurenza kuboneza urubyaro kuko ashobora kuboneza urubyaro rimwe, kabiri, gatatu bikazamugiraho ingaruka."

Kanyange Zuena we yagize ati "Jyewe icyo gitekerezo numva atari cyo kuko nibabikora harimo abana benshi bazahita baba ibirara n'abatarabikoraga bazabikora kuko bazaba batikanga inda jye numva atari byo kuko baracyari bato."

Bamwe mu bahagarariye imiryango itari iya Leta ntibemeranya n’iki gitekerezo gusa abandi bakagifata nk’amaburakindi kuko hari abemeza ko cyaba ari igisubizo ku kibazo cy'abana b'abakobwa bakomeje gutwara inda zitateguwe ndetse zibaviramo no gupfa igihe bazikuramo ariko hari n'abandi benshi bemeza ko ubu ari uburyo budasubiza ikibazo ahubwo bushobora guteza ikindi kibazo gikomeye.

Ingabire Immaculée uyobora Transparency International Rwanda avuga ko adashyigikye ko umwana w'umukobwa yakwemererwa gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro, agasanga hakwiye gushakwa igisubizo gikwiye ku kibazo cy'abana baterwa.

Yagize ati "Jye ku giti cyanjye ntabwo mbishyigikiye na gato kubera impamvu 3 zikomeye. Iya mbere ni uko uwo mwana atarageza igihe cyo gukoreshwa imibonano mpuzabitsina mu mategeko y'u Rwanda mpanabyaha dufite ubwabyo icyo ni icyaha. Icya kabiri sinzi neza izo serivisi bazabaha izari zo ariko ni yo mbonye n'ingaruka zigera no ku bantu bakuru baba banageze igihe cyo kuzikoresha ndi ho ndareba umubiri w'uwo mwana utangiye guhura n'ibyo bizazane akingana atyo akinakura nkavuga nti 'ese baganiriye n'abaganga bababwira ko nta ngaruka na nto bifite? Impanvu ya 3 rero ni uko mbona ari cya gihe ikibazo kiza abantu bakakirangarana noneho bamara kukirangarana bagashaka ibisubizo bihubutse kandi na byo atari ibisubizo ibyo ni ugukemuza ikibazo ikindi kandi na kiriya ntikizacyemuka kubera iyo mpamvu."

Pasiteri Antoine Rutayisire avuga ko nk'umuntu wigisha ijambo ry'Imana, atemera kuboneza urubyaro ku bana b'abakobwa.

Yagize ati  "Ubundi jye umbajije uti ese biremewe ko umwana w'imyaka 13, 14, 15 umwemerera gufata contraceptif zibuza gutwara inda? Nakubwira nti 'oya' kuko ijambo ry'Imana nigisha ntabwo ribyemera ariko uhindukiye ukambaza uti ese ko abana barimo kuzitwara kandi warabwirije ijambo ry'Imana tubigenze dute? Icyo gihe nakubwira nti isi irimo abakiranutsi ikabamo n'abanyabyaha contarceptif zishyireho kugira ngo umunyabyaha yegupfa nibura mbone uko mubwiriza ubutumwa akiri muzima na ho ubundi ntabwo nakubwira ngo wizimuha kandi arimo gupfa. Ikibazo ni uko arimo gupfa ubwo rero nakubwira ngo abo barimo gupfa zibahe abo mfite ubwo nanjye ngomba gukora ibyo nshoboye ngo bekuba muri abo."

Uwamariya Josephine uyobora Umuryango Action Aid avuga ko iyo serivisi yo kuboneza urubyaro ku bana b'abakobwa iramutswe yizwe neza ntacyo yaba itwaye.

Yagize ati "Iyo serivisi ije yarizweho neza jye nta kibazo yaba inteye kwigwaho neza ni iki? Kwigwaho neza ni uko ni ingaruka zizo serivisi zigomba kwigwaho kuko umwana ni umwana kandi akwiriye kubungabungwa, kurindwa icyamugiraho ingaruka cyose kuko umwana w'imyaka 13, 14, 15, erega n'abashyizeho amategeko y'ubukure hari icyo bagendeyeho. Ni yo izo serivisi zashyirwaho ariko serivisi zikenewe cyane ahubwo ni n'izireba ababikoresha bariya bana abagabo ni bo bakeneye serivise ahubwo zigamije kubahindura imitekerezo no kumva bagomba gukoresha imibonano mpuzabitsina abana kuko uko ni ukubahohotera." 

Ku rundi ruhande ariko hari abaganga bemeza ko usibye agapira gashyirwa mu nda ibyara gashyirwa mu babyeyi ngo ubundi buryo bwakoreshwa nta ngaruka bwagira kuri abo bakobwa. Muganga Rwibasira John wo mu ivuriro Bwiza ni umwe mu babibona batyo.

Yagize ati "Yego ntabwo uburyo bwose bwatangwa hari gusa uburyo bumwe butatangwa ari bwo bw'agapira gashyirwa mu nda ibyara kuko abenshi muri bo ntabwo ari ikintu wavuga ngo waha bose ngo birinde kuko tubukoresha ku badamu babyaye ariko ubundi buryo bwose busigaye dushobora kubikoresha kandi bukagenda neza. Intego dushaka kugera kurinda abangamvu gusama inda zitateganyijwe zigahagarara nta zindi ngaruka mbi bwagira ku buryo ubundi buryo bw'imisemburo batabukoresha." 

Raporo zitangwa na Minisiteri y'Ubuzima buri mwaka zigaragaza ko umubare w'abangavu baterwa inda ugenda uzamuka. Muri 2017 abangavu babyariye kwa muganga bari munsi y'imyaka 19 bari 17,337 , muri 2018 baba 19,832 na ho muri uyu mwaka wa 2019 guhera muri Mutarama kugeza muri Kanama abangavu bari munsi y'imyaka 19 bari barabyariye kwa muganga bari bamaze kugera ku 15,696.

Bosco Kwizera 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira