AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ntituzayiheraho tugira abo dukurikirana- Dr Biruta avuga kuri raporo ishinja u Bufaransa

Yanditswe Apr, 19 2021 19:54 PM | 26,731 Views



Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, avuga ko nubwo u Rwanda rwasohoye raporo igaragaza ko Ubufaransa bwagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi, ariko itakozwe kugirango hagire abayobozi bo muri icyo gihugu bakurikiranwa n’ubutabera.

Kuri uyu wa Mbere tariki 19 Mata 2021, nibwo raporo icukumbuye ku ruhare rw’Ubufaransa muri jenoside yakorewe abatutsi yakozwe ku busabe bwa leta y’u Rwanda, yashimangiye ko Ubufaransa ntacyo bwakoze ngo buburizemo umugambi wa jenoside.

Ni mu gihe ngo nyamara bwari bufite amakuru yose n’ibimenyetso mpuruza byerekana ko ubutegetsi bwa Perezida Juvénal Habyarimana bwateguraga jenoside.

Iyi raporo yiswe “Jenoside yagaragariraga buri wese: Uruhare rwa Leta y’Ubufaransa muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda” yakozwe hashingiwe ku nyandiko zifite aho zihuriye na politiki y’Ubufaransa mu Rwanda mbere gato y’umwaka wa 1990, hagati ya 1990 na 1994, mu gihe nyir’izina cya jenoside yakorewe abatutsi ndetse no mu myaka yakurikiyeho.

Hashingiwe kuri izo nyandiko ndetse n’ubuhamya bw’abanyarwanda n’abanyamahanga baganiriye n’abashakashatsi bakoze iyi raporo, bigaragara ko leta y’Ubufaransa yagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, kuko ntacyo yakoze ngo iyihagarike ahubwo igakomeza gutera inkunga leta y’uwari perezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana.

Dr. Vincent Biruta avuga ko kimwe mu byo iyi raporo itandukaniyeho n’iherutse gushyirwa ahagaragara n’Ubufaransa yanitiriwe Prof Vincent Duclert, ari icukumbura ryakozwe ku myitwarire y’Ubufaransa nyuma ya 1994.

Yagize ati “u Bufaransa bwatumye Jenoside yakorewe Abatutsi ishoboka nubwo byagaragariraga buri wese ko yagombaga kuba, ikindi izi raporo zitandukaniyeho ni uko raporo Duclert igarukira mu 1994 ariko raporo twakiriye uyu munsi ijya na nyuma y’umwaka 1994, ikareba n’igice kirebana n’ibyakozwe na leta y’u Bufaransa nyuma, cyane cyane ibikorwa byari bigamije gusibanganya ibimenyetso by’urwo ruhare.”

“Kimwe navuga ni nk’amagambo yagiye akoreshwa n’abayobozi batandukanye ariko yatangijwe na perezida François Mitterrand  ubwe, ubwo yavugaga za Jenoside, asa nkuwumvikanisha ko hari indi jenoside yaba yarabaye atari iyakorewe Abatutsi mu 1994.”

Dr Biruta avuga ko ibi byateje umurindi abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Ibyo dutekereza ko byateje n’umurindi abahakana Jenoside bakanayipfobya. Ikindi ni ibikorwa byagiye bikorwa bibangamira leta y’u Rwanda yari imaze kujyaho nyuma ya Jenoside. Muribuka nk’igikorwa cyakozwe cyo gukurikirana abayobozi bakuru benshi mu ngabo z’u Rwanda bagera ku munani, igikorwa cyatangijwe n’Umucamanza Jean-Louis Bruguière kibagerekaho ibyaha.”

Avuga ko izo manza zakomeje gukururana kugeza bigaragaye ko ibyo yabaregaga nta shingiro bifite, ariko ngo ibi byaha byatumye leta ihora yiruka kuri ibyo bibazo bikaba byarakozwe mu buryo bwo kuyobya uburari ngo hatagira ubaza uruhare rwa leta y’u Bufaransa.

Gusa u Rwanda ruvuga ko nubwo iyi raporo igaragaza uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, itakozwe ngo abayobozi b’u Bufaransa bakurikiranwe n’ubutabera.

Dr Biruta yagize ati “Nubwo yakozwe n’abize amategeko ntabwo yakozwe mu gushaka ibyaha byajyanwa mu nkiko, ahubwo yakozwe mu kureba inyandiko ziriho, gushaka ubuhamya bw’ibyabaye n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ntabwo ibyo yari igambiriye ari ugushaka ibyaha, nta nubwo duteganya ko leta y’u Rwanda izabiheraho ngo igire abantu ikurikirana.”

Iyi raporo y’amapaji 600 ivuga ko kunanirwa kwitandukanya na leta yateguye ikanashyira mu bikorwa jenoside yakorewe abatutsi, Ubufaransa bwabitewe no gushyira imbere inyungu zabwo za politiki, ibintu iyi raporo ihuriyeho n’iyitiriwe Prof. Vincent Duclert yo yashyizwe ahagaragara tariki 26 Werurwe uyu mwaka.

U Rwanda rushyize ahagaragara iyi raporo nyuma y’imyaka 15 rukoze indi yitiriwe Mucyo, icyakora Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside CNLG, Dr. Bizimana Jean Damascène, avuga ko izi raporo zombi ari ingirakamaro.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama