AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Nubwo Intara y'Amajyepfo yagize ibigwari ariko hari n'intwari zabera Abanyarwanda icyitegererezo-Dr Bizimana

Yanditswe Apr, 22 2022 11:17 AM | 69,684 Views



Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana yavuze ko nubwo mu Ntara y'Amajyepfo hari abayobozi benshi bishoye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko hari n'abandi bagaragaje ubutwari ku buryo babera Abanyarwanda icyitegererezo cyo gukora ibikwiye.

Yabigarutseho mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabereye ku rwibutso rwa Murambi ruherereye mu karere ka Nyamagabe, ahagaragajwe ko kuri iyi tariki hiciwe Abatutsi hafi ibihumbi 50, mu Ntara y'Amajyepfo yose hakicwa Abatutsi ibihumbi 200.

Murambi ni agasozi kari hasi ugereranyije n'indi misozi iyikikije, ku buryo uri kuri iyo misozi aba witegeye neza ka agasozi.

Iyi ni nayo mpamvu Murambi yakusanyirijweho Abatutsi bizezwa kuharindirwa nyamara ari amayeri yo kuzahabatsembera. 

Mukakabanda Juliette, yahaburiye umugabo n'abana babiri arokora gusa umwana umwe yari ahetse.

Avuga ko nubwo yanyuze muri aya mateka akomeye, leta yamufashije kwiyubaka.

Dr Bizimana kandi yasabye Abanyarwanda ko aya mateka yababera isoko y'ubunyarwanda bwuzuye.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi rushyinguyemo Abatutsi hafi ibihumbi 50 bishwe muri Jenoside, mu buhamya butangwa, aha Murambi habaye ubwicanyi bukomenye ku buryo Abatutsi baharokokeye batagera kuri 20.


Kalisa Evariste




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira