AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

N'ubwo u Rwanda ruri ku mwanya mwiza mu korohereza abashoramari hari ibigikenewe

Yanditswe Nov, 07 2016 16:01 PM | 2,428 Views



Ikigo cy'igihugu gishinzwe iterambere/RDB kivuga ko umwaka ushize abashoramari b'abanyamahanga binjije miliyari 1,2 z'amadolari mu gihe intego  rwihaye u Rwanda uyu mwaka ari ukwinjiza miliyari 1,3. RDB isanga ibi bituruka ku kuba u Rwanda rworohereza abashoramari ariko nanone ngo hari n'ibigomba kunozwa kugirango u Rwanda rugere heza hashoboka.

Mu kwezi kwa cumi nibwo banki y'isi yashyize ahagaragara igipimo kizwi nka doing business Report aho u Rwanda rwongeye kuza ku mwanya wa kabiri ku korohereza abashoramari n'amanota 69.8% nyuma y'Ibirwa bya Maurice byagize 72%. Umuyobozi w'ishami rya Doing Business muri banki y'isi Ritha Ramalho asobanura ko u Rwanda rwabonye uyu mwanya kubera ko hari ibyo rwakoze bigaragara.

“ Ibipimo by'ingenzi tugenderaho iyo dusesengura ibijyanye n'ishoramari twita cyane ibikorwa mu korohereza abashoramari bato n'abacirirtse urugero nk'uko mu Rwanda bikorwa, tureba kandi icyo leta ikora kugira ngo irusheho gufasha abifuza gushora imari yabo mu gihugu runaka; tureba ndetse uko ibihugu bikora ubucuruzi hagati yabyo kdi tukagereranya ikintu runaka mu bihugu byose, uko imitungo yandikishwa tubirebaho cyane.” Ritha Ramalho/umuyobozi wa Doing Business Unit/Banki y'isi

RDB isobanura ko umwaka ushize hejuru ya 65% by'amafaranga yinjiye mu bukungu bw'igihugu yavuye mu ishoramari ry'abanyamahanga ndetse ibipimo igihugu cyari cyihaye mu kwinjiza amafaranga avuye ku ishoramari  birenga ibyari biteganyijwe nk'uko bisobanurwa n'umuyobozi wa RDB Francis Gatare: “ Umwaka ushize twari twihaye intego ya miliyari 1 n'ibihumbi 200 ariko twarayarengeje; amafaranga y'abashoramari muri rusange yagiye muri economy yacu arenga 65% yaturutse mu bashoramari bava hanze. Uyu  mwaka twihaye intego yo kugeza kuri miliyari 1 n'ibihumbi 300 by'amadolari, iyo urebye umurongo bikomezaho tuzayageraho.”

Cyokora ku rundi ruhande hari inzego u Rwanda rwabonyemo amanota make nk'amashanyarazi n'ibijyanye no kubona ibyangombwa byo kubaka; Ministre w'ubucuruzi inganda n'ibikorwa by'umuryango wa Afrika y'iburasirazuba Francois Kanimba yatangaje ko ingamba zihari mu kunoza gahunda yo kubona amashanyarazi mu gihugu zatuma u Rwanda rubona umwanya wa mbere muri doing business.

Ingingo zikomeye zishingwaho hatangwa amanota ku bijyanye n'uko ibihugu byorohereza abashoramari harimo ingingo yo kwandikisha business, kubona ibyangombwa byo kuyikora ndetse n'iyo kuyitangira u Rwanda rukaba rubyitwaramo neza kuko byavuye ku minsi 20 bikagera ku minsi 6 gusa ukaba ubonye ibyangombwa.

Ibihugu bikurikira u Rwanda kuri uru rutonde ni Botswana na Afurika y'Epfo mu gihe Somaliya,Eritrea na Sudani y'epfo biza mu myanya 3 ya nyuma.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira