AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Nyagatare: Abagore bari abafutuzi bashinze uruganda rwabafashije kwigirira icyizere

Yanditswe Mar, 08 2023 16:05 PM | 67,002 Views



Abagore bibumbiye muri koperative Icyerecyezo cyiza Matimba ikorera mu Murenge wa Matimba ho mu Karere ka Nyagatare barishimira aho bageze mu rugendo rw'iterambere nyuma yo gushinga uruganda ruciriritse rukora ibinyobwa, aho bari bamaze kureka umurimo ugayitse wo kwinjiza magendu  mu gihugu.

Ni abagore bose hamwe batuye mu Murenge wa Matimba. Kuva mu mwaka wa 2016 nibwo batangiye uruganda rukora divayi mu gihingwa cy'inanasi na tangawizi, inanasi bakazikoramo n’imitobe, intumbero ikaba yari iyo kwiteza imbere bakava mu bikorwa bitemewe byo kwinjiza magendu mu gihugu bizwi ku izina ry’ubufutuzi.

Mugihe u Rwanda rurimo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore, aba banyamuryango b'iyi koperative uko ari 20 bishimira bose inyungu bakura muri koperative yabo harimo no kuba basigaye bagira uruhare mu iterambere ry'imiryango yabo, ikindi bagakora bemye badakwepana n’inzego z’umutekano nk'uko byari bimeze mbere bakiri mu bufutuzi.

Koperative Icyerecyezo cyiza Matimba ikoresha abakozi basaga makumyabiri.

Ibinyobwa ikora kugeza ubu iracyabikora mu buryo bwa  gakondo kubera ko ubushobozi bukiri buke, ariko inzira yo kujyana n'ibigezweho barayumva bakishimira ko n'ubuyobozi bw'akarere ka Nyagatare bwabijeje ubufasha.

Mu karere ka Nyagatare habarurwa koperative zihuje abagore mu bikorwa bifatika by'iterambere zisaga 40, kandi ngo zigenda ziyongera nk'uko amakuru dukesha ubuyobozi bw'Inama y'Igihugu y'Abagore muri aka karere abigaragaza.

Kanyumba Beatha



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama