Yanditswe Nov, 22 2022 16:16 PM | 323,329 Views
Hari abahinzi b'ibihingwa
bitandukanye bo mu Murenge wa Karangazi ho mu Karere ka Nyagatare bavuga ko
bangirizwa bikomeye nudusimba turya imyaka yabo bagasaba inzego bireba ko
zabafasha kubona umuti watwica kuko tumaze igihe kinini twangiza imyaka yabo.
Ni ikibazo cy’udukoko tuba mu butaka tukarya imbuto y'imyaka y’ubwoko butandukanye ihinzwe mumirima. Mu Karere ka Nyagatare twigaragaza mu Murenge wa Karangazi by’umwihariko mu Kagari ka Nyagashanga no mu tundi tugari duhana imbibi. Abahinzi b'ibihingwa bitandukanye by'umwihariko abagezweho n’ingaruka z'utu dukoko bavuga ko bakwiye gufashwa hakaboneka umuti utwica.
Dr Hategekimana Athanase, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya indwara n’ibyonnyi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB agaragaza impamvu ituma utu dusimba tubaho tukonera n’abaturage, ariko akanongeraho ko RAB irimo gukora ubushakashatsi kuri iki kibazo.
Utu dukoko dusa n'iminyorogoto ubusanzwe tuba mu butaka hanyuma abahinzi bakubita isuka hasi tugahita tuzamuka cyangwa tukazamurwa n'ubushyuhe buterwa n'izuba.
Uretse aha mu Karere ka Nyagatare by'umwihariko, ahandi havugwa ikibazo nkiki ni mu turere twa Gatsibo Bugesera, Nyanza na Ruhango.
MUNYANEZA Geoffrey
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru