Yanditswe Jul, 19 2016 11:10 AM | 2,930 Views
Mu gihe aborozi b'amatungo
mu karere ka Nyagatare bavuga ko bahangayikishijwe n'ikibazo cyo kubura amazi
ndetse n'ubwatsi bw'amatungo yabo, ubuyobozi burabakangurira kugaburira
amatungo ibisigazwa by’umuceli mu gihe k’izuba.
Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu turere tugize intara y'iburasirazuba kandi dukunze kurangwa n’izuba ryinshi, bigatuma aborozi bahura n’ikibazo cy'ibura ry’amazi n’ubwatsi bw’amatungo yabo, ariko ku rundi ruhande abahinga umuceli bo baba basarura.
Gusa ariko nyuma yo gutunganya umuceli ibisigazwa byawo bamwe ntibaramenya ko bikungahaye ku bitera imbaraga ku matungo, bityo abayobozi bafite mu nshingano zabo ubworozi muri aka Karere, bagakangurira aborozi kugaburira amatungo ibisigazwa by’umuceli muri iki gihe cy’izuba.
Abaturage bo muri aka karere baravuga ko ibura ry’amazi n’ubwatsi bw’amatungo bituma umukamo w’inka ugabanuka cyane ndetse zimwe muri zo zikagandara.
U Rwanda rwafashe ingamba zo kongera ubuso buhingwaho igihingwa cy’umuceli ku rugero rwa 16.2% kuva 2008 kugeza 2018 ibi bituma umusaruro w’umuceli wiyongera ku kigero cya 18.6% buri mwaka.
Imibare iheruka gushyirwa ahagaragara, igaragaza ko kuri ubu u Rwanda rufite inka zirenga Miliyoni imwe n'ibihumbi birenga 144.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru