Yanditswe Jan, 21 2018 16:57 PM | 5,173 Views
Muri Gereza
y’abana iri mu karere ka Nyagatare kuri iki cyumweru hafunguwe abana 18
batsinze neza ibizamini bya Leta bagahabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika
Paul Kagame. Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa rwasabye aba
bana kuzitwara neza aho bagiye ndetse no kuzakomeza amasomo yabo cyane ko
batsinze neza.
Mu bana 18 barekuwe, 15 nibo batsinze ikizamini cya Leta mu mashuri abanza naho abandi 3 batsinze ikizamini cy’icyiciro rusange kandi bose batsindira ku manota yo hejuru.
Kuri iki cyumweru nibwo habaye umuhango wo kubasezeraho ku mugaragaro ndetse banahabwa n’impapuro zibafungura. Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’imfungwa n’abagororwa CIP Sengabo Hillary avuga ko abana 21 aribo bakoze ikizamini bose batsinda neza ariko ngo hari abo byahuriranye nuko barangije ibihano.
Komiseri
ushinzwe kugorora n’imibereho myiza y’abagororwa mu rwego rw’igihugu
rw’imfungwa n’abagororwa ACP Bosco KABANDA yabwiye aba bana ko aya mahirwe
babonye agomba gutuma bareba kure ntabapfane ubusa.
Ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko, Perezida Kagame yamenyesheje inama y’abaminisitiri idasanzwe yateranye ku wa 19 Mutarama 2018, ko yahaye imbabazi abana 18 bari bafungiye muri gereza ya Nyagatare bitwaye neza kandi batsinze neza ibizamini bya Leta. Izi mbabazi zitanzwe ku nshuro ya kabiri.
AMAJYEPFO: Bahangayikishijwe n'indwara y'ubuganga yibasiye inka
Apr 06, 2022
Soma inkuru
Intara y'Amajyepfo ku isonga mu kurwanya igwingira mu bana
Jan 04, 2022
Soma inkuru