Yanditswe Mar, 05 2022 18:57 PM | 52,754 Views
Abaturage baturiye imipaka barishimira ko serivisi z'ubuvuzi zabegerejwe ibi bikaba bibafasha kudakora ingendo ndende cyangwa ngo bajye kwizuriza hakurya y'umupaka.
Umurenge wa Tabagwe ni umwe mu mirenge ifata ku mupaka, mu bihe byashize abaturage benshi iyo bakeneraga kwivuza bigiraga hakurya y'umupaka. Ibi byaterwaga n'uko urugendo rwo kwambuka umupaka rwari ruto ugereranyije no kujya ku bitaro by'akarere.
Buri kagari karimo nibura poste de santé hari izongerewe ubushobozi zitanga serivisi zo ku rwego rw'ikigo nderabuzima, serivisi z'ubuvuzi bw'amenyo, amaso n'amenyo zitangirwa kuri zo post de sante. Aha ni kuri poste de sante ya Ndego muri Karama akarere ka Nyagatare Mukeshimana Beatrice yaje kwivuza amenyo kuri iyi poste de sante yongerewe ubushobozi.
Abaganga n'abaforomo batanga serivisi kuri izi poste de sante n'ibigonderabuzima bavuga ko muri rusange aho bakorera hari ibikoresho by'abanze bifasha ababagana.
Usibye Serivisi zo kuvura amenyo n'amaso abatuage baturiye imipaka babona mu buryo buboroheye babona na serivisi z'ububyaza.
Abaturage bishimira uburyo serivisi zabegerejwe
Muri rusange abaganga n'abaforomo batanga serivisi kuri izi poste de sante n'ibigonderabuzima bavuga ko bakira abarwayi bari hagati ya 10 na 20 nibo bakirwa barwaye amenyo cyangwa amaso.
KWIZERA John Patrick
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru