Yanditswe Jun, 30 2022 09:06 AM | 103,989 Views
Mu Karere ka Nyagatare, kuri uyu wa Kane, abaturage mu ngeri zitandukanye biganjemo urubyiruko bitabiriye urugendo rwo kwibohora (Liberation Tour) rubanziriza umunsi nyir'izina wo Kwibohora uzizihizwa tariki 4 Nyakanga uyu mwaka.
Ni urugendo rwahereye kuri Stade y'Akarere ka Nyagatare, aho abitabiriye baturutse mu mirenge yose igize aka karere, barimo guhabwa ibiganiro bigaruka ku butwari n'ubwitange bwagaragajwe n'Inkotanyi ubwo zari ku rugamba rwo Kubohora u Rwanda.
Biteganyijwe uru rugendo rukomereza ahitwa Gikoba mu Murenge wa Tabagwe, ahari agace Inkotanyi zigaruriye bwa mbere mu Rwanda kitwaga "Sentimetero" kagizwe n’uduce twa Tabagwe, Gishuro, Kaborogota, Gikoba, Shonga, Ndego n’igice gito cya Karama.
Muri Santimetero kandi harimo indake ya Gikoba ifite metero ebyiri umanutsemo hasi, n’ebyiri z’intambike, iyi ikaba yarimo akameza n’intebe uwari umuyobozi w'urugamba icyo gihe Major General Paul Kagame ari na we Perezida wa Repubulika y'u Rwanda kuri ubu yifashishaga mu gutegura neza urugamba.
Uru rugendo rwo kwibohora "Liberation Tour" rwanitabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Gasana Emmanuel ndetse n'Abasenateri mu Nteko Ishinga Amategeko.
Valens NIYONKURU
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru