Yanditswe May, 29 2023 16:44 PM | 47,880 Views
Ubwo yatangizaga umwiherero w’abagize Urwego rw’Ubutabera mu Rwanda, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Dr. Ugirashebuja Emmanuel, yavuze ko ubutabera budakorwa na Minisiteri y’Ubutabera gusa, ahubwo ko bugerwaho habaye ubufatanye n’izindi nzego zigize urwego rw’ubutabera kandi zigatanga ubutabera butabera, buha umuturage wese ijambo.
Uyu mwiherero wa mbere ubaye nyuma y’icyorezo cya COVID-19 urimo kubera mu Karere ka Nyagatare, ukaba warateguwe na Minisiteri y’Ubutabera hagamijwe kurebera hamwe imbogamizi zikibangamiye urwego rw’ubutabera mu Rwanda ndetse no kuzishakira ibisubizo mu rwego rwo gutanga ubutabera bunoze.
Bimwe mu bibazo byagaragajwe nk’ibikibangamiye ubutabera mu Rwanda harimo ikibazo cy’imanza nyinshi zirenze umubare w’abacamanza kugeza ubu zikaba zitararangizwa, ikoranabuhanga ryifashishwa mu nkiko ritaragera ku rwego rwifuzwa n’ibindi.
Minisitiri w’Ubutabera Dr. Ugirashebuja Emmanuel, yavuze ko uyu mwiherero ari umwanya mwiza wo kurebera hamwe uburyo imanza zakwihutishwa hamwe no kongerera ubushobozi uru rwego rw’Ubutabera, mu rwego rwo gutanga ubutabera bunoze.
Dr. Ugirashebuja kandi yavuze ko hashyizweho uburyo bwo gukemura ibibazo bikibangamiye urwego rw’ubutabera mu Rwanda harimo na Politiki yo gukemura amakimbirane hatitabajwe inkiko.
Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga Dr. Nteziryayo Faustin na we yashimangiye ko amavugurura yakozwe mu rwego rw'ubutabera yatumye abaturage barushaho kugirira icyizere Urwego rw'Ubutabera mu Rwanda, asaba inzego zifite aho zihuriye n'ubutabera mu Rwanda gusigasira icyo cyizere batanga serivisi nziza ku babagana mu rwego rwo gutanga ubutabera nyabwo.
Dr. Nteziryayo kandi na we yasabye izi nzego kurushaho gushyira imbaraga mu gufasha abaturage gukemura amakimbirane hatitabajwe inkiko, guhanga udushya no gushaka uburyo bwo guhangana n’imbogamizi izo ari zo zose uru rwego ruhura nazo by’umwihariko himakazwa ikoranabuhanga, kuko byagaragaye ko mugihe cy’icyorezo cya COVID-19 hari aho uru rwego rwakomwe mu nkokora bitewe no kutagira ikoranabuhanga rihamye rishoboraa kwifashishwa.
Uyu mwiherero w’iminsi ibiri ubaye ku nshuro ya Cyenda, ufite insanganyamatsiko igira iti “Gushishikariza abaturage kurushaho kugira uruhare muri serivisi z’ubutabera hagamijwe kugera ku ntego twihaye.”
Ni umwiherero witabiriwe n’inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’urwego rw'ubutabera mu Rwanda.
Valens Niyonkuru
Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho
Jul 07, 2023
Soma inkuru
General Gatsinzi Marcel yashyinguwe
Mar 16, 2023
Soma inkuru
Ingabo Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda
Jun 10, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC
Mar 29, 2022
Soma inkuru
Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye
Feb 17, 2022
Soma inkuru
Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 2021
Dec 30, 2021
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda zatangaje ko ntaho zihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba ...
Nov 09, 2021
Soma inkuru
Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF
Nov 05, 2021
Soma inkuru