AGEZWEHO

  • Abasesengura iby’ubukungu baravuga ko u Rwanda rukwiye guhangana n’izamuka ry’ibiciro – Soma inkuru...
  • EAC yatangiye ibiganiro biganisha ku kwishyira hamwe mu bya Politiki – Soma inkuru...

Nyagatare-Hatashywe ikiraro cyo mu kirere cyatwaye asaga miliyoni 100 Frw

Yanditswe Apr, 28 2023 15:40 PM | 65,025 Views



Abaturage bo mu Tugali twa Cyenjojo na Kabare mu Murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare, baravuga ko bishimiye ikiraro bubakiwe kibahuza kuko batandukanye no gukora ingendo ndende no kuzenguruka bajyana umusaruro wabo ku isoko.

Iki kiraro kireshya na metero 60 kinafite ubushobozi bwo kwikorera hafi toni 20, cyubatswe mu mezi atatu kikaba  cyaratwaye amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni 106,587,952.

Mu miterere y’utu Tugari twombi ubusanzwe tugabanywa n’umugezi w’Umuvumba aho abaturage batwo  bakunze kujya bumvikanisha ko bakeneye ikiraro.

Gasana Stephen umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, aravuga ko gahunda yo kubaka ibiraro mu Karere aho bikenewe ikomeje ndetse ko uko byubakwa bihindura imibereho y’abaturage nabo bagasabwa kubifata neza.

Iki kiraro gikoze ku buryo kinyurwaho n’abanyamaguru ndetse n’ibinyabiziga bito nka moto n’amagare, kikaba cyizafasha abaturage barenga ibihumbi 6 bo muri twa Tugari tubiri.

Gasana Stephen umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, aravuga ko gahunda yo kubaka ibiraro mu Karere aho bikenewe ikomeje.

Abatuye Akarere ka Nyagatare bishimiye iki kiraro kuko kigiye kubakura mu bwigunge.

Iki kiraro kireshya na metero 60M kinafite ubushobozi bwo kwikorera hafi toni 20.


Seraphine Uwineza Pamella


AMAFOTO: @NyagatareDistr



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika