AGEZWEHO

  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...
  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...

Nyamagabe: Imihanda ijya ku mu mirima y’icyayi n’amakusanyirizo yarangiritse, igihombo ku bahinzi

Yanditswe Dec, 09 2020 09:05 AM | 127,482 Views



Abahinzi b’icyayi bibumbiye muri koperative COTEGAB ikorera mu mirenge ya Gatare na Buruhukiro mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’imihanda idakoze ijya mu cyayi no ku makusanyirizo.

Bavuga ko bituma hari umusaruro utagezwa ku ruganda ukangirikira mu mirima. Ibi ngo bidindiza iterambere ryabo kuko amafaranga baba bateganya kubona atariyo babona bityo no kwishyura imyenda bafitiye amabanki bikabagora.

Ubusanzwe hirya no hino mu mirima y’icyayi no ku nkengero z’imisozi gihinzweho hagaragara imihanda ikoze neza ifasha abahinzi n’abasoromyi b’icyayi kukigeza ku makusanyirizo azwi nka hangari, aho imodoka z’uruganda cyangwa koperative ziza gufata uwo musaruro ukajyanwa gutunganywa mu nganda. 

Gusa ibi si ko bimeze ku bahinzi b’icyayi bo muri koperative COTEGAB yo mu murenge wa Gatare na Buruhukiro muri Nyamagabe .

Imihanda ijya ku makusanyirizo muri iki cyayi cyabo yarangiritse. Ni imihanda yagiye ikundurwa n’inkangu, ikangiza imihanda ahandi naho ugasanga imihanda yacitsemo ibinogo kubera cy'isuri. Kugera  muri iki cyayi no ku makusanyirizo kuri ubu nta modoka ijyayo uretse moto nabwo bisaba ko umuntu agenda avaho bakayiterura cyangwa bakayisunika.

Abahinzi b’icyayi bo muri iyi koperative bavuga ko kuba uyu muhanda udakoze biri kubateza igihombo kuko hari umusaruro usigara mu mirima bitewe n’uko aho bawujyana ku ikusanyirizo rimwe bifashisha ari kure y’imirima bityo n’abasoroma bakajyana gike bitewe no kugenda bakikoreye ku mitwe.

Ibi abahinzi bavuga binashimangirwa n’abasoromyi bavuga k  bavunika ndetse n’amafaranga bakagombye gutahana ku munsi akaba make bikadindiza iterambere ry’ingo zabo.

Mu kugerageza kwishakamo ibisubizo aba bahinzi bari batangiye kugira imwe mu mihanda bakora bifashishije imiganda, dore ko bari banahawe imodoka izajya ibafasha gutwara umusaruro wabo ku makusanyirizo izwi nka torotoro. Gusa ngo imbaraga zabo zaje kuba nke, bakaba ariho bahera basaba ko inzego zibishinzwe zabafasha kubakorera iyo mihanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Kabayiza Lambert avuga ko iki kibazo bakizi. Gusa ngo mu gihe hataraboneka ingengo y’imari yo gukora iyo mihanda mu buryo burambye,  abagize iyi koperative na bo bagomba kugaragaza uruhare rwabo mu gukemura iki kibazo, akarere kakabunganira: 

Koperative y’abahinzi b’icyayi ba Gatare na Buruhukiro COTEGAB igizwe n’abanyamuryango 1498 bahinga ku buso bwa Ha 630 . Iyi mihanda basaba ko yakorwa ifite uburebure bwa km 23.

Inkuru irambuye reba ku munota wa 13' 40''



Jean Pierre NDAGIJIMANA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura