AGEZWEHO

  • Abazunguzayi bahawe isoko ryo gucururizamo batikandagira (Amafoto) – Soma inkuru...
  • PDI yemeza ko ‘yacutse’ yatanze urutonde rw’abakandida-depite – Soma inkuru...

Nyamasheke: Abagororwa 18 bafungiye ibyaha bya Jenoside basabye imbabazi abo biciye

Yanditswe Mar, 01 2024 13:26 PM | 160,286 Views



Abagororwa 18 bo mu Igororero rya Nyamagabe bafungiye ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi benda kurangiza ibihano byabo, basabye imbabazi abo biciye ababo, banizeza Umuryango Nyarwanda ko biteguye kubana neza n’abo bazasanga.

Babigarutseho ku wa Kane, ubwo aba bagororwa bahuzwaga n'imiryango y'abo bahemukiye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri gahunda yo gusaba imbabazi no kuzitanga, hagamijwe komorana ibikomere no kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda nyuma y’imyaka 30 Jenoside ihagaritswe.

Apfukamye hasi n’ikiniga cyinshi mu mvugo ye, Mukamushinzimana Marthe uri kurangiriza igihano yakatiwe n’Inkiko Gacaca mu Igororero ry’Abagore rya Nyamagabe kubera uruhare yagize muri Jenoside, yasabye imbabazi abo mu miryango y’abiciwe kuri Paruwasi Gatolika ya Nyamasheke, anasobanura uruhare yabigizemo.

Nyirahabimana Agathe na we yasabye imbabazi, avuga ko yatereranye Abatutsi bari bahungiye iwe, abashumuriza Interahamwe zirabica.

Nyuma yo kumva ubusabe bwabo, abarokotse barambuye amaboko bahobera cyane ababasabye imbabazi nk’ikimenyetso cy’uko bemeye kuzibaha.

Bashimangiye ko nyuma yo kubaha imbabazi biteguye no kuzabakira neza umunsi bagarutse mu Muryango Nyarwanda barangije ibihano byabo.

Aba bagororwa na bo bijeje ko bazihatira kubana neza n’abo bazasanga, baharanira gufatanya na bo gukomeza kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri.

Iki gikorwa cyabereye ku Biro by’Akarere ka Nyamasheke, aho abafunze bakoreye ibyaha bya Jenoside. Cyateguwe n’Umuryango Mpuzamahanga uharanira Amahoro, Interpeace, ari na wo wigisha abagororwa.

Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa muri Interpeace, Mahoro Magret, yavuze ko amasomo ya Mvurankuvure atanga umusaruro ndetse abayahawe bagaragaza impinduka iyo bafunguwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Uwambajemariya Florence, yasabye abagororwa bitegura kurangiza ibihano, ko ibyo biyemeje nibafungurwa bazaharanira kubikora.

Umuryango Interpeace utangaza ko umaze kwigisha abagororwa barenga 180 bo mu magororero atandukanye mu Rwanda. Bikorwa mu gutegura abagororwa benda kurangiza ibihano bakatiwe n’abo bazasanga mu muryango mugari, kuzabakira neza no kuzabana neza baharanira ubumwe n’ubudaheranwa u Rwanda rukomeje kwimakaza nyuma y’imyaka 30 habaye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aphrodis Muhire



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Minisitiri w'Intebe yashimye uruhare amashuri y'ubumenyi ngiro agira k

Perezida Kagame yakiriye Prof Murenzi umwarimu muri Kaminuza ya Worcester Polyte

Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda bagiye kujya bigishwa indimi

Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro

Nyamasheke: Abanyeshuri basaga 900 bo ku ishuri rya Nyarutovu bamaze icyumweru b

Abana basaga ibihumbi 177 bataye ishuri: Hari gushakwa umuti w’iki kibazo

Guverinoma iri gucoca ibibazo bigaragara mu burezi

Gahunda yo kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri abanza imaze gushinga imiz