Yanditswe Sep, 23 2016 16:40 PM | 2,461 Views
Mu karere ka Nyamasheke, abaturage
basenyewe n'ibiza baravuga ko bahangayikishijwe n'uko kugeza magingo ayay
batarabona aho barambika umusaya.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buravuga ko bukomerewe cyane n’ingaruka z’ibiza byatewe n’imvura yaguye hagati muri uku kwezi ikangiza ibintu byinshi.
Mu byangijwe harimo ibyumba by’amashuri 4, inzu abanyeshuri bariragamo bakanidagaduriramo mu ishuri ryisumbuye rya Gafunzo, n’amazu y’abaturage 6, ibi byose bikaba ari ibibazo kuko bariya bana badafite aho bigira, abandi badafite aho barira, bagahora bikanga indwara ziterwa n’isuku nke.
Abasenyewe amazu nabo ngo kubona aho barambika umusaya biracyabakomereye cyane, ku buryo bakeneye kugobokwa vuba.
Umuyobozi w’aka karere, Kamari Aimé Fabien, yavuze ko ibi biza byabakozeho cyane kandi yari mu mvura za mbere yari iguye, akavuga ko bishobora no kwiyongera igihe yaba nyinshi cyane.
Avuga kandi ko bahangayikishijwe no kuba abana bamwe b'abanyeshuri bo mu mirenge ya Mahembe na Kanjongo badafite ntibafite aho bigira, abo bo mu ishuri ryisumbuye rya Gafunzo ntibafite aho barira kandi ni benshi,.
Avuga ko bagiye no kwiyambaza Minisiteri ifite kurwanya ibiza mu nshingano zayo(MIDIMAR) kuko gusana ibyangiritse bisaba amafaranga atari make kandi batari biteguye.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru