AGEZWEHO

  • Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo – Soma inkuru...
  • Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...

Nyamasheke: Baribaza impamvu ibikorwaremezo 2 bitubakwa kandi hashize igihe babyemerewe

Yanditswe Feb, 20 2020 14:14 PM | 7,861 Views



Abaturage bakorera ibikorwa bitandukanye cyane cyane iby’ubushabitsi muri centre y’ubucuruzi ya Tyazo mu Karere ka Nyamasheke barasaba  ko kubaka ikigo abagenzi bategeramo imodoka n’isoko rya kijyambere muri iyi centre byakwihutishwa kubera ko babikeneye kandi hakaba hashize igihe kinini babyijejwe.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buvuga ko ibyo bikorwaremezo bitibagiranye ahubwo hagishakishwa amikoro yo kubyubaka ndetse ngo inyigo za bimwe muri byo zararangiye.

Abenshi mu bagenda n’abatuye aka karere bahamya ko Centre y’ubucuruzi ya Tyazo iherereye mu Murenge wa Kanjongo ari wo mujyi wa Nyamasheke bitewe n’uko ingana ugereranyije n’andi macentre, kuba amabanki 3 ari mu yakomeye mu Rwanda ahafite amashami, ibitaro na kaminuza biyubatsemo n’ibindi.

N’ubwo bimeze bityo ariko, nta soko ryubakiye riba muri iyi centre. Irihari na ryo ritoya risa n’iriremera mu muhanda ndetse ngo aho riremera rizahimurwa igihe imirimo yo gushyira kaburimbo mu muhanda Tyazo-Rangiro-Cyato izaba itangiye.

Iyi centre kandi irangwamo urujya n’uruza rw’abantu baba bateze imodoka berekeza hirya no hino mu gihugu ariko nta kigo abagenzi bategeramo imodoka gihari.

Ni ibikorwaremezo abaturage bavuga ko bamaze igihe kitari gito bizezwa n’abayobozi b’akarere uko bagiye basimburana, bagasanga igihe ari iki ngo byubakwe kuko bikenewe cyane cyane muri iki gihe iyi centre ndetse n’u Rwanda by’umwihariko biri gutera imbere ku muvuduko munini, aho ngo byabafasha kongera imari no gukorera ahantu hasobanutse.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buhumuriza abaturage, aho buvuga ko kubaka ibyo bikorwaremezo mu i Tyazo batabiretse.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ntaganira Josué Michel avuga ikibazo cyabayeho ari amikoro adahagije yatumye imirimo idatangira. Cyakora ngo umwaka utaha uzasiga hari bimwe bizaba byaratangiye kuhubakwa.

Akarere ka Nyamasheke nta kigo abagenzi bategeramo imodoka kagira nyamara kanyurwamo n’umuhanda mugari ugahuza n’uturere 6 muri 7 tugize Intara y’Iburengerazuba ndetse utibagiwe n’undi muhanda ugahuza n’uturere two mu Ntara y’Amajyepfo.

Byagiye bivugwa kenshi ko icyo kigo kizubakwa mu i Tyazo ariko ntibirakorwa. Iyi centre kandi irenda kubakwamo umuhanda wa kaburimbo w’ibirometero 2, aya na yo akaba andi mahirwe yo kuyiteza imbere.

Aphrodis MUHIRE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu