Yanditswe Jul, 03 2016 15:28 PM | 5,910 Views
Nyanza- Abaturage bo mu murenge wa Mukingo barasaba ubuyobozi kuzitira uruzi ruzwi ku izina rya carrière kuko bamwe mu bana babo barohama barimo kugerageza koga. Ibi babitangaje nyuma yaho kuwa gatanu nimugoroba umunyeshuri witwa Placide Niyitegeka wo ku ishuri rya Nyanza technical School arohamye.
Niyitegeka Placide witabye Imana ku wa gatanu yari mu kigero cy'imyaka 18 aho yigaga mu mwaka wa gatandatu w'amashuri yisumbuye ku kigo cyahoze kizwi ku izina rya Eto Muhima; ubu kikaba kitwa Nyanza Technical School.
Bamwe mu baturage bo muri uyu murenge wa Mukingo nyuma y'ibi byago barasaba ubuyobozi kuzitira uru ruzi kuko rukomeje gutwara ubuzima bw'abana babo.
Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n'iterambere; mu karere ka Nyanza, Kajyambere Patrick yavuze ko ubuyobozi bw'akarere bugiye gushyiraho umuntu uharinda,no gushyiraho ibyapa byerekana ko ari habi.
Umubyeyi wa Niyitegeka Placide arasaba ubuyobozi gukora ubutabazi bwihuse kuko kuva ku wa gatanu saa kumi n'imwe;uyu munyeshuri arohama,byarinze bigera ku wa gatandatu batarakura umurambo w'umwana we muri uru ruzi.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru