Yanditswe Jul, 03 2016 15:28 PM | 5,145 Views
Nyanza- Abaturage bo mu murenge wa Mukingo barasaba ubuyobozi kuzitira uruzi ruzwi ku izina rya carrière kuko bamwe mu bana babo barohama barimo kugerageza koga. Ibi babitangaje nyuma yaho kuwa gatanu nimugoroba umunyeshuri witwa Placide Niyitegeka wo ku ishuri rya Nyanza technical School arohamye.
Niyitegeka Placide witabye Imana ku wa gatanu yari mu kigero cy'imyaka 18 aho yigaga mu mwaka wa gatandatu w'amashuri yisumbuye ku kigo cyahoze kizwi ku izina rya Eto Muhima; ubu kikaba kitwa Nyanza Technical School.
Bamwe mu baturage bo muri uyu murenge wa Mukingo nyuma y'ibi byago barasaba ubuyobozi kuzitira uru ruzi kuko rukomeje gutwara ubuzima bw'abana babo.
Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n'iterambere; mu karere ka Nyanza, Kajyambere Patrick yavuze ko ubuyobozi bw'akarere bugiye gushyiraho umuntu uharinda,no gushyiraho ibyapa byerekana ko ari habi.
Umubyeyi wa Niyitegeka Placide arasaba ubuyobozi gukora ubutabazi bwihuse kuko kuva ku wa gatanu saa kumi n'imwe;uyu munyeshuri arohama,byarinze bigera ku wa gatandatu batarakura umurambo w'umwana we muri uru ruzi.
Guverineri Gasana yasabye ubuyobozi muri Gatsibo kwereka abaturage ko bafite uruhare mu bibakorerwa
...
Aug 06, 2022
Soma inkuru
Minisiteri y’ikoranabuhanga iravuga ko buri ntara igiye kubakirwa ishuri ry’abacurabweng ...
Aug 06, 2022
Soma inkuru
Abanyarwanda batuye muri Sudan basangiye umuganura
Aug 06, 2022
Soma inkuru
Abatuye mu Mirenge idafite amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro banyotewe no kuyegerezwa
Aug 06, 2022
Soma inkuru
Umuganura mu Turere tugize Umujyi wa Kigali wizihijwe bamwe mu bikorera baremera abatishoboye
Aug 05, 2022
Soma inkuru
Abasesenguzi basanga raporo ya Loni ishinja u Rwanda kujya muri DRC ari ukwikura mu kimwaro
Aug 05, 2022
Soma inkuru